Umutoza w’Amavubi yakuye igihu ku mihamagarire y’abakinnyi

Umutoza mukuru w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru, Amavubi, Torsten Frank Spittler, yasobanuye ibibazo byose bimaze byibazwa n’abatari bake ku kipe y’Igihugu y’u Rwanda.

Ibi bisobanuro yabitangiye mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye mu Biro by’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa ku wa Kane tariki ya 25 Mutarama 2024.

Uyu Mudage, yagarutse kuri byinshi birimo n’abibazaga ku burambe yaba afite mu gutoza ikipe y’Igihugu n’ahandi yaba yarakoze izi nshingano.

Yasubije ko atari mushya mu nshingano zo gutoza ikipe y’Igihugu, n’ubwo mu Rwanda bwari ubwa mbere.

Ati “Impamvu iyi… Njye ntangira gutoza nagiye mu Bihugu navuga ko byari bifite umwihariko. Nagiye mu Bihugu bigikeneye Iterambere rya ruhaho. Mu 1999, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Budage, ryansabye Ibihugu najya gukoreramo, mbasubiza ko najya muri Nepal na Yemen.”

Asobanura uko yahamagaye abakinnyi bifashishijwe ku mikino ibiri yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi, Amavubi aherutse gukinira mu Karere ka Huye, Torsten yasubije ko yasabye abungiriza be kumwunganira.

Ati Nasabye abatoza banyungirije, ko nibura buri mutoza yampa abakinnyi byibura batatu kuri buri mwanya.”

Uyu mutoza kandi, yasobanuye impamvu mu bo yahamagaye harimo Hakizimana Muhadjiri, kandi nyamara yari mu bihe byiza ubwo hahamagarwaga Amavubi.

Ati “Ni umwe mu bakinnyi beza. Buri mutoza afite ibyo aba akeneye mu kibuga. Nimero 10 (Muhadjiri) azi gucenga. Ni umukinnyi ushobora kubona ari iburyo, ukamubona ibumoso, ukamubona hagati n’inyuma.”

- Advertisement -

“Aba bakinnyi rero babaho, ntabwo ari umukinnyi wabwira ngo akine aha ngo byemere kuko aba atabimenyereye kandi kiriya gihe nashakaga umukinnyi uhita wumva vuba.”

Yakomeje avuga ko abakinnyi bameze nka Muhadjiri, iyo ushatse kumukoresha bisaba kumwubakiraho ikipe cyangwa ushaka abakinnyi bamukikije, kandi icyo gihe twari dufite igihe gito cyane. Gusa ndamuzi, nzi ibyiza bye. Ubutaha tuzicarana turebe igishoboka.”

Uyu Mudage yavuze ko gutangira urugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi utsinda ikipe zirimo Afurika y’Epfo, ari ibyishimo birenze.

Imihamagarire ba mwe mu bakinnyi barimo Gitego Arthur wa Marines FC na Nshuti Innocent wakiniraga APR FC, ntiyavuzweho rumwe ndetse hari n’abashinje abatoza bungirije guhamagara abakinnyi badashoboye.

Kuri iyi ngingo, Jimmy Mulisa wungirije mu kipe y’Igihugu, yafashe ijambo nk’umwe mu batunzwe urutoki.

Yagize ati “Kuri iyi ngingo nakiriye ubutumwa butagira uko bungana ndetse ubundi nabwumviye kuri radio. Ibyabaye byose, nta mwanzuro wa nyuma twigeze dufata. Ni we (umutoza mukuru) wari ijambo rya nyuma.”

Yakomeje agira ati “Mwavuze kuri Nshuti. Ntabwo byanshimishije. Byarambabaje cyane. Kuko harimo no kwica izina ryanjye. Ubu nafata amafaranga ya Nshuti Innocent ngo akine? Nshuti yakoranye n’abatoza barenze umwe. Ni umukinnyi mukuru uzi icyo gukora bimaze.”

Ubwo yavugaga kuri Gitego Arthur, umutoza, Torsten Frank Spittler, yavuze ko mu bakinnyi beza yabonye harimo n’uyu rutahizamu.

Ati “Umwe mu bakinnyi beza nabonye mu myitozo, ni Gitego Arthur. Yari umukinnyi wumva, ugerageza kugira ibyo akora kandi neza. Kandi njye ibyo ni byo nashakaga. Namuhaye amahirwe kuko nabonaga hari ubutumwa yatanga.”

Avuga kuri Nshuti, uyu mutoza yavuze ko yamukundiye ukuntu akoresha umubiri we wose kandi bikabyara umusaruro.

Ati “Nshuti Innocent murebye uko akoresha umubiri we, murebye uko yatsinze igitego cya mbere, uko yakiriye umupira, mwabonye ko byari byiza. Afite igihagararo cyiza. Gusa mpora mubwira kugabanya ibiro.”

Mu bindi bibazo byakomeje kugarukwaho kuva uyu Mudage yafata ikipe y’Igihugu Amavubi, ni uburyo abakinnyi barimo Mugunga Yves na Elie Tatou basezerewe mu mwiherero ntibajyane i Huye.

Asubiza, uyu mutoza yavuze ko harimo umukinnyi umwe muri aba wakoze ibisa nk’agasuzuguro kandi kuganira nawe byari mu nyungu ze.

Ati “Hari abakinnyi bavuye mu mwiherero kuko bari bakiri bato mu mutwe n’ubwo bafite impano. Hari abakinnyi wasangaga buri gihe bafite ibyo bataka, barenganya abandi. Iyo mba ndi umutoza w’ikipe itari iy’Igihugu nari kubihanganira kuko wenda bari kugenda bahinduka. Ariko umwanya wari muto.”

Yakomeje agira ati “Nka Tatou ni umwana ukora ibintu bitangaje ku mupira. Azi gukina. Narebye ibyangombwa bye nsanga afite imyaka 17 ariko umurebye mu maso ukaba wagira ngo afite abana babiri. Ntabwo icyo ari ikibazo ahubwo ikibazo cyabaye kudakurikiza ibyo namubwiraga. Rero nahisemo ko we na mugenzi we mbasezerera kuko abakina hanze y’u Rwanda bari baje kandi ntabwo nari gukoresha abakinnyi 40.”

Umutoza yahishuye ko Iradukunda Elie Tatou yakoze igisa nko kumusuzugura ubwo yifuzaga kuganira nawe nk’uko yabikoze kuri Mugunga Yves mbere yo kuva mu mwiherero.

Ati “Mbere yo kumusezerera nashatse kumuganiriza, kugira ngo mubwire ibyo yahindura n’aho kongera imbaraga nk’uko nabikoze kuri Mugunga. Gusa naramubuze, nanamutumaho aranga ahubwo afata ibikapu arataha. Umuntu iyo akoze ikosa, gusaba imbabazi biba bishoboka. Namwemereye ko nashaka gusaba imababazi, imiryango ifunguye ariko nanubu ntaraza kuzisaba.”

Uyu mutoza yakomeje anavuga ko yasanze abakinnyi batazi gucenga, bikaba ngombwa ko abanza kubibigisha, ibyafashwe nk’urwenya mu bakurikirana Amavubi.

Agaruka ku bakinnyi b’Abanyarwanda bakina hanze y’u Rwanda, Torsten, yavuze ko agomba kwicarana na Ferwafa bagaha umurongo gahunda yo kujya kubakurikira mu Bihugu bakinamo.

Umutoza mukuru w’Amavubi, yasobanuye byose bimaze byibazwa
Jimmy Mulisa yanyuzagamo akamwunganira

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW