Urukiko rwafashe icyemezo ku bagabo 5 bakekwaho kwica Loîc w’imyaka 12 

Nyanza: Urukiko rwisumbuye rwa Huye rwatesheje agaciro ubujurire bw’abagano 5 bakekwaho kwica Loîc bakoresheje isashi.

Urukiko rwisumbuye rwa Huye rwanzuye ko ubujurire bw’aba bagabo nta shingiro bufite nyuma yaho bari bajuririye icyemezo cy’urukiko rw’ibanze rwa Busasamana, cyo kubafunga by’agateganyo iminsi mirongo itatu.

Joseph Ngamije, Ngiruwonsanga Jean Baptiste alias Rukara, Ngarambe Charles alias Rasta, Nikuze François na Rwaka Ignace bajuriye mu rukiko rwisumbuye rwa Huye, bavuga ko umutangabuhamya ubashinja ko bishe Loîc w’imyaka 12 y’amavuko, ari umurwayi wo mu mutwe bityo urukiko rw’ibanze rwa Busasamana rwafashe icyemezo kibafunga rwabyirengagije.

Kimwe n’abunganizi babo basabaga ko barekurwa bakaburana badafunzwe.

Ubushinjacyaha bwo bwavugaga ko uriya ubashinja afata imiti y’agahinda atari umurwayi wo mu mutwe.

Ubushinjacyaha busaba urukiko rwisumbuye rwa Huye kwakira ikirego cy’abajuriye ariko rukemeza ko nta shingiro gifite ahubwo icyemezo cy’urukiko rw’ibanze rwa Busasamana cyagumaho.

Amayobera ku rupfu rw’umwana w’imyaka 12 wasanzwe amanitse mu mugozi

Icyemezo cy’urukiko

- Advertisement -

Urukiko rwisumbuye rwa Huye rwemeye kwakira ikirego rwashyikirijwe na Ngamije Joseph, Ngiruwonsanga Jean Baptiste alias Rukara, Ngarambe Charles alias Rasta, Nikuze François na Rwaka Ignace rugisuzumye rusanga nta shingiro gifite.

Urukiko rwisumbuye rwa Huye rwemeje ko icyemezo cy’urukiko rw’ibanze rwa Busasamana ku ifungwa ry’agateganyo cyafatiwe Ngamije Joseph, Ngiruwonsanga Jean Baptiste alias Rukara, Ngarambe Charles alias Rasta, Nikuze François na Rwaka Ignace kidahindutse rutegeka ko bagomba gukurikiranwa bafunze by’agateganyo mu gihe cy’iminsi mirongo itatu.

Bariya  bagabo bose bakurikiranweho icyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi no kuwujyamo Icyaha bose bahuriyeho naho Ngiruwonsanga Jean Baptiste hakiyongeraho icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake ni mu gihe Ngamije Joseph, Ngarambe Charles alias Rasta, Nikuze François na Ignace Rwasa nabo bihariye icyaha cy’ubufatanyacyaha ku bwicanyi biturutse ku bushake.

RIB ijya guta aba bagabo muri yombi yagendeye ku bimenyetso bitandukanye birimo niby’umutangabuhamya uvuga ko yiyumviye bariya bagabo saa sita z’igicuku bacura umugambi wo kwica Loîc Kalinda Ntwari William w’imyaka 12 y’amavuko wigaga mu mwaka w’agatandatu w’amashuri abanza.

Amakuru avuga ko Ngamije Joseph yaremesheje inama yo kwica Loîc kugira ngo bababaze se umubyara Rtd Captain Aimable Twirungiyumukiza, kuko yari afitanye amakimbirane na Ngamije ashingiye ku kwimana inzira hagati yabo.

Icyo gihe ngo muri iyo nama yaberaga kwa Ngarambe Charles alias Rasta, maze Ngiruwonsanga Jean Baptiste alias Rukara azana igitekerezo cyo kwicisha Loîc isashi, kuko ari yo igira vuba kandi abantu ntibarabukwe.

Ngamije ngo ahita yizeza Rukara ko Loîc napfa azamwongeraho amafaranga ibihumbi mirongo inani (Frw 80,000) kuyo bari bumvikanye hanashize iminsi ngo Ngamije ahaye agafuka k’umuceri Rasta mu rwego rwo kumushimira ko inama yabereye iwe naho Rwaka Ignace na Nikuze François bo bashinjwa kwitabira iyo nama, bose bakaba bari banaturanye ukuyemo Rukara uvuga ko ataraturanye na bo.

Bikekwa ko umugambi wo kwica nyakwigendera washyizwe mu bikorwa nyuma y’iminsi ine.

Nyakwigendera Kalinda Loîc Ntwari William yasanzwe iwabo mu mugozi amanitse yapfuye, bamwe bahise bakeka ko yishwe.

Iwabo ni mu mudugudu wa Gakenyenyeri A  mu kagari ka Nyanza mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza. Abaregwa bose bari kugororerwa mu igororero rya Huye bikaba bitegerejwe ko bazaburana urubanza rwabo mu mizi bafunzwe. Igihe bazaburana ntikiramenyekana.

Abagabo 5 b’i Nyanza bakekwaho kwica Loîc w’imyaka 12 bajuriye

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Huye