Abantu batatu bakurikiranyweho kwica umuntu bakamujugunya mu bwiherero

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND

Rulindo : Abantu batatu bkurukiranyweho kwica umusore w’imyaka 25 witwa Nshimiyimana Daniel bakamujugunya mu bwiherero.

Umurambo w’uyu musore  wasanzwe muri ubwo bwiherero uri kumwe na Plaque yagomba gushyira kuri moto yendaga kugura.

Amakuru avuga ko  wasanzwe mu bwihererero bw’urugo rw’umuturage, ruherereye mu Mudugudu wa Kigomwa, Akagari ka Nyamyumba mu Murenge wa Masoro mu Karere ka Rulindo, mu masaha y’igicamunsi cyo ku wa Gatatu tariki 21 Gashyantare 2024.

Uwo musore ukomoka mu Kagari ka Karambo, Umurenge wa Ngoma mu Karere ka Rulindo,mugenzi we witwa Nisingizwe Eric yari yamubwiye ko afite moto igurishwa, biba ngombwa ko ajyayo ngo ayigure akaba yari yajyanye na mugenzi we witwa Uwiragiye Fidele.

Ngo ubwo bageraga hafi y’iwabo w’uwo musore wundi wari wamwijeje ko afite moto igurishwa, Nshimiyimana yamusize ku muhanda, yinjira muri urwo rugo, nyuma y’amasaha menshi atarongera kumubona, umurambo we waje gutahurwa mu bwiherero.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, yemereye UMUSEKE ko ko ari impamo ndetse ko iperereza ryatangiye.

Ati “Yego ayo makuru niyo ibindi mwavugisha RIB kuko bari gukurikiranwa n’ubugenzacyaha.”

SP Jean Bosco Mwiseneza yabwiye Kigali Today ko “Mu makuru y’ibanze yamenyekanye ni uko uwo musore wari wijeje mugenzi we ko afite moto igurishwa, yari yararanye iwabo n’undi musore witwa Nkubana binakekwa ko aribo bombi bafatanyije mu kumushuka ko bafite iyo moto, bagamije kumwambura amafaranga yagombaga kubishyura no kumwica, barangiza bakamujugunya mu bwihererero. Iperereza riracyakomeje kuko abo bombi hamwe na nyir’urugo bafashwe, barimo barakurikiranwa ngo hamenyekane icyateye urupfu”.

Uyu musore wari wajyanye na Nshimiyimana agasigara ku muhanda ahamutegerereje, bikimara kumenyekana ko mugenzi we yapfuye bamusanganye amafaranga ibihumbi 400 frw, Indangamuntu na Carte Jaune ya moto bya Nshimiyimana, akavuga ko ari ibyo yari yamusigiye ngo abe abimufashije, mbere yo kujya muri urwo rugo kurebayo iyo moto.

- Advertisement -

SP Mwiseneza yihanganishije umuryango wa nyakwigendera, aboneraho gusaba abantu kujya bagira amakenga n’ubushishozi mu gihe bijejwe ahari ibintu bigurishwa.

Amakuru avuga  ko uwo musore wishwe, yari yitwaje amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 800 yagombaga kugura iyo moto, hakaba harimo ibihumbi 400 yari yasigiye uwo bari bajyanye andi asigaye ngo yaba ariyo yinjiranye muri iyo nzu, ari na yo yaje kwamburwa mbere yo kwicwa.

Umurambo wahise ujyanwa gukorerwa isuzumwa ngo hamenyekane icyamwishe, na ho Nyirabazungu w’imyaka 70, ari na we nyir’urugo n’abo bahungu, bose bakurikiranywe bari kuri Polisi, Station Murambi.

UMUSEKE.RW