Abasirikare ibihumbi 31 ba Ukraine bamaze kwicwa n’Uburusiya 

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yahamije ko abasirikare 31,000 ba Ukraine bamaze kwicirwa mu ntambara Uburusiya bwagabye ku gihugu cye.

Zelensky yavuze ko atatanga umubare w’abamaze gukomereka kuko ibyo bishobora gufasha igisirikare cy’Uburusiya mu gukora igenamigambi.

Ubusanzwe, abategetsi ba Ukraine ntibatangaza ku mugaragaro imibare y’abasirikare bapfuye cyangwa abakomeretse, ndetse andi magereranya ashyira uwo mubare hejuru cyane.

Bibaye nyuma yuko minisitiri w’ingabo avuze ko kimwe cya kabiri cy’imfashanyo yose y’uburengerazuba igenewe Ukraine yatinze, bigatuma abasirikare bapfa ndetse hakabaho gutakaza ubutaka.

Ku cyumweru, Zelensky yavuze ko atanze ayo makuru mashya ku bamaze gupfa mu rwego rwo gusubiza ku mibare irimo gukabya Uburusiya bwatangaje buvuga ko ari iy’abasirikare ba Ukraine bamaze gupfa.

Yagize ati “Abasirikare 31,000 ba Ukraine bapfiriye muri iyi ntambara. Ntabwo ari 300,000 cyangwa 150,000, cyangwa ikintu icyo ari cyo cyose Putin n’agatsiko ke k’ababeshyi barimo kuvuga. Ariko buri umwe muri aba bapfuye ni igihombo gikomeye kuri twebwe.”

Mu kuvuga ku byo Ukraine imaze gutakaza muri rusange muri iyi ntambara, Zelensky yavuze ko abasivile babarirwa mu bihumbi za mirongo bapfuye mu duce twa Ukraine twigaruriwe n’Uburusiya, ariko ko umubare nyawo utazwi.

Gusa hari amakuru avuga ko imibare yatangajwe na Perezida Zelensky iri hasi cyane kuko abasirikare be bamaze kwica n’Uburusiya ari benshi cyane.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

- Advertisement -