Abasirikare babiri ba Afurika y’Epfo bari mu butumwa bwa SADC bapfiriye mu burasirazuba bwa Congo, abandi batatu barakomereka.
Itangazo ry’igisirikare cya Afurika y’Epfo (SANDF) rivuga ko byabaye ku wa 14 Gashyantare 2024.
SANDF ivuga ko abapfuye n’abakomeretse bazize igisasu cyatewe mu birindiro by’Ingabo za Afurika y’Epfo biri hafi y’i Goma.
Abakomeretse bahise bajyanwa kuvurirwa mu bitaro byo mu mujyi wa Goma.
Iryo tangazo ntirisobanura uwateye icyo gisasu mu birindiro byacyo, gusa ngo iperereza ryimbitse rirakomeje.
Ni bwo bwa mbere Afurika y’Epfo yemeje ko yatakarije abasirikare muri iriya ntambara.
Iki gihugu ni kimwe muri bitatu byo mu muryango waSADC byohereje muri RDC ingabo zo gufasha FARDC mu ntambara ihanganyemo na M23.
Abasirikare b’icyo gihugu bageze mu burasirazuba bwa Congo kuva ku wa 15 Ukuboza mu 2023, ubutumwa bwabo buzarangira ku wa 15 Ukuboza mu 2024.
Ku wa 12 Gashyantare 2024 icyo gihugu cyemeje ko abandi abasirikare bagera ku 2900 ba Afurika y’Epfo boherezwa muri Congo gufasha mu kurwanya umutwe wa M23.
Mu gihe kigera ku mwaka aba basirikare ba Afurika y’Epfo bazamara muri Congo bazakoresha agera kuri miliyari ebyiri z’ama-Rand (arenga miliyari 135Frw).
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW