AS Vita Club yahaye ikaze Luvumbu

Ubuyobozi bw’ikipe ya AS Vita Club yo mu cyiciro cya mbere muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yibukije Hértier Luvumbu Nzinga ko muri iyi kipe ari iwabo.

Ku wa Gatatu tariki ya 14 Gashyantare 2024, ni bwo Umunye-Congo wakiniraga Rayon Sports, Hértier Luvumbu Nzinga, yageze mu Mujyi wa Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, maze ahabwa ikaze na Minisitiri wa Siporo muri iki gihugu.

Luvumbu wavuye mu Rwanda atandukanye na Rayon Sports kubera impamvu za Politiki, yahise ahabwa ikaze muri AS Vita Club y’iwabo nk’uko umuyobozi wa yo, Amadou Diaby yabitangaje.

Yagize ati “VClub ni inzu ye. N’umuryango uhinjira urafunguye kuri we. Navuga ko yifuza gukina muri VClub uyu munsi, ejo tuzahita tumusinyisha nta kibazo.”

Nyuma y’ubu butumwa buha ikaze Nzinga, Abanye-Congo batandukanye, bahise batangira gusaba ubuyobozi bwa AS Vita Club gusinyisha uyu mukinnyi wafashwe nk’intwari iwabo.

Abafana bamwe batangiye kugaragaza ko bifuza Luvumbu muri VClub
Amadou Diaby uyobora AS Vita Club, yabwiye Luvumbu ko imiryango ifunguye kuri we mu gihe yakwifuza gukinira iyi kipe
Luvumbu akigera i Kinsha yakiriwe n’abayobora Siporo muri DRC

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW