AS Vita Club yasinyishije Luvumbu (AMAFOTO)

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ibicishije ku mbuga nkoranyambaga za yo, ikipe ya AS Vita Club yemeje ko yamaze gusinyisha Hértier Luvumbu Nzinga uherutse gutandukana na Rayon Sports.

Mu minsi ishize ni bwo uyu munye-Congo yatandukanye na Rayon Sports binyuze mu bwumvikane bw’impande zombi.

Ni nyuma kandi yo kuba uyu mukinnyi yari yahagaritswe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, mu gihe cy’amezi atandatu kubera ibimenyetso bya Politiki yagaragaje muri shampiyona.

Nyuma yo kugera iwabo, ubuyobozi bwa V.Club, bwahise bumuha ikaze ndetse bwemeza ko niyifuza gukinira iyi kipe, imiryango ifunguye kuri we.

Ku wa Gatatu tariki ya 28 Gashyantare 2024, ni bwo V.Club yemeje ko yamaze gusinyisha Hértier Luvumbu Nzinga.

Gusa n’ubwo yasinyiye iyi kipe, Luvumbu azakina ari uko asoje ibihano by’amezi atandatu yahagaritswe na Ferwafa. Amasezerano yasinye, ni imbanziriza masezerano (Pre-Contract).

Ni ku nshuro ya Kabiri Luvumbu agaruka muri AS Vita Club. Azatangira gukinira iyi kipe mu mwaka utaha w’imikino 2024/2025.

Nzinga yasubiye mu rugo
Luvumbu yari afite akanyamuneza

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW