Aseka cyane Perezida Tshisekedi yahinduye imigambi yo gutera u Rwanda

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Perezida Antoine Felix Tshisekedi wa Congo Kinshasa

Mu kiganiro n’Abanyamakuru, Perezida Félix Tshisekedi yavuze ko umugambi wo gutera u Rwanda atakiwushyize mu bikorwa, ubu ngo igikwiye cyane ni ibiganiro.

Ubwo yiyamamarizaga kuyobora manda ya kabiri, Perezida Tshisekedi yari yatangaje ko igihe haba hari agasasu kamwe abiyise Alliance Fleuve Congo, barasa i Goma, azahita akorana inama y’Abadepite n’Abasenateri akarasa u Rwanda ari i Goma.

Kuri uyu wa Kane Perezida Tshisekedi yavuze ko inzira y’ibiganiro ari cyo gisubizo cyiza ku bibazo biri mu gihugu cye.

Ati “Abantu bagumanye mu mitwe ijambo “escarmouche” (ubushotoranyi), umenya iryo jambo rifite ubumara. Ariko ntibakwiye kwibagirwa uko byari kugenda iyo haza kubaho gusubiza kuri ubwo bushotoranyi.

Mbere na mbere hagombaga kubaho izo nzego (Abadepite na Senat). Dukora intambara tugendeye ku biri mu Itegeko nshinga. Tuyitangaza iyo izo nzego zombi zahuye, zikaduha uburenganzira.

Uko ibihe turimo ubu bimeze, nabibabwira, ndi uwa mbere mu bareba ibiba. Uko bimeze ntabwo bimpa gushyira mu bikorwa ibyo nari navuze. Kubera ko ntashobora kubikora, cyangwa ntabishaka, ariko gusa kubera ko hari ibikorwa byinshi biganisha ku kuba guharanira amahoro ari yo nzira nziza irimo ubwenge, aho gushyira imbere intambara.”

Yavuze ko muri ibyo bikorwa biganisha ku mahoro harimo gahunda ya perezida wa Angola,

João Lourenço, na gahunda ya Perezida uyoboye Umuryango wa Africa y’ Iburasirazuba, EAC, Salva Kiir wageze i Kigali, akazajya n’i Kinshasa ndetse n’i Bujumbura muri iyo nzira y’ibiganiro.

Leta zunze ubumwe za America na zo zifite iyo guhanda yo gushaka umuti w’ikibazo mu nzira y’ibiganiro.

- Advertisement -

Ati “Ikibanze kuri jyewe ni amahoro. Ndashaka amahoro.”

Perezida Tshisekedi yongeyeho ko igihe amahoro byasaba ko aboneka mu biganiro azabyemeza n’ibiganza byombi, kandi ko n’igihe byasaba intambara ngo amahoro aboneke na byo azabyemeza n’ibiganza byombi.

ISESENGURA

U Rwanda ruratezwa imbere n’imitungo “ya Congo”

Perezida Félix Tshisekedi yikomye Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi avuga ko amasezerano uherutse kugirana n’u Rwanda mu bijyanye n’ubufatanye mu by’umutungo kamere.

Yavuze ko amabuye y’igihugu cye ajya mu Rwanda mu buryo bw’ubujura.

Ati “U Rwanda ruriyubaka ubu kubera imitungo yibwa muri Congo, nta soni dufite kubivuga ni ko kuri.”

Tshisekedi avuga ko uretse amabuye, ngo n’ibikomoka ku buhinzi na byo byibwa bikajya mu Rwanda.

Ntazaganira na M23 ahubwo arashaka ibiganiro na Perezida Paul Kagame

Muri iki kiganiro yahaye abanyamakuru, Tshisekedi yavuze ko mu nama aheruka guhuriramo na Perezida Paul Kagame i Addis Abeba muri Ethiopia, yateguwe na Perezida João Lourenço wa Angola nk’umuhuza wagenwe n’umuryango w’Ubumwe bwa Africa, AU nta cyo yagezeho kuko buri ruhande rwatsimbaraye aho ruhagaze.

Yongeraho ko Perezida Lourenço yateguye indi ‘rendez-vous’ itandukanye yo guhura kwabo ariko buri wese ukwe, ko we “nibigenda neza” azajya i Luanda ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha.

Perezida Tshisekedi yabajijwe impamvu adashobora kuganira na M23 maze avuga uburyo uwo mutwe wari waraneshejwe mu 2012 wongeye ukisuganya ugaruwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, mu gihe ngo leta ya Kinshasa yo yari imaze igihe ikora ibikorwa byo gucyura mu Rwanda abarwanyi b’umutwe wa FDLR.

Yagize ati: “Niyo mpamvu ntashobora kuganira na M23. Kumvikana cyangwa ibiganiro ndabishaka, ariko ndabishaka gusa n’u Rwanda kuko ni rwo runshotora, naranabivuze mu nama i Addis Abeba mbwira Kagame ubwe nti ‘ni wowe nshaka kubona imbere yanjye mu biganiro’ kugira ngo mubaze ngo ‘ni iki mushaka ku gihugu cyanjye n’abantu banjye? Kuki mukomeza iteka kwica abo dusangiye igihugu no gusahura imitungo y’igihugu cyanjye?.”

U Rwanda rwakunze guhakana ibi birego byose Congo irushinja, rukavuga ko aho gukemura ibibazo byayo, Abategetsi ba Congo bahisemo kurutwerera ibiri mu nshingano zabo.

Mu nama iheruka kubera ku cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye, u Rwanda rwagaragaje ko Congo imaze iminsi ikora ibikorwa by’ubushotoranyi, harimo no kuvuga ko izatera u Rwanda igakuraho ubutegetsi bwa Perezida Paul Kagame.

U Rwanda ruvuga ko mu byihutirwa harimo guhagarika gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, kandi Congo ikabafasha gutaha mu Rwanda, gucyura impunzi z’Abanye-Congo bari mu nkambi hirya no hino no mu Rwanda, kandi ikibazo kigakemurwa mu mizi yacyo mu buryo bw’ibiganiro.

UMUSEKE.RW