Burera: ES Gahunga T.S.S iravugwamo imyigishirize idahwitse

Bamwe mu banyeshuri biga muri ES Gahunga T.S.S  ADEPR  riherereye mu Karere ka Burera, baranenga cyane imyigishirize ya bamwe mu barimu n’imitangirwe y’amwe mu masomo iri ku rwego ruciriritse.

Bavuga ko isomo ry’ubugenge(Physique) baryiga nabi cyane akenshi ngo n’igihembwe gishobora kurangira bataryize kandi umwarimu uryigisha ahari.

Mu gihembwe gishize bavuga ko barihawemo ikizamini batarigeze baryiga banga kugikora bibaviramo kubura amanota.

Bavuga ko indangamanota bahabwa akenshi ziba ziriho amakosa menshi, aho ngo usanga hari abo bateranyiriza amanota nabi, abisanga barabonye zeru ku isomo runaka kandi barakoze ikizamini.

Basobanura ko indangamanota ivuye kuri icyo kigo umunyeshuri atapfa kuyijyana ku kindi ngo bimworohere kubera amakosa ariho.

Abanyeshuri baganiriye na UMUSEKE basabye kudatangaza amazina yabo, kugira ngo batirukanwa cyangwa bakaba bagirirwa nabi mu bundi buryo.

Umwe yagize ati ” Hari n’uwo baha zeru cyangwa ukabona imbere y’isomo nta manota bashyizeho, iyo tubabwiye badusaba kuzibasubiza ngo badukorere izindi ariko n’ubu ntibarazikosora ngo baziduhe.”

Undi nawe wiga mu mwaka wa gatandatu yagize ati ” Umwarimu wigisha Physique arahari ariko iryo somo dushobora kurangiza igihembwe tutaryize, kandi niga ubwubatsi no mu gihembwe gishize ntitwarikoze biroti nta kintu kiriho.”

Undi mu banyeshuri biga ubuhinzi nawe anenga ikijyanye n’imirima bakoreramo ubumenyingiro(Pratique) ko idatunganyije batanakunda kuyikoresha bituma ibyo bayigiramo batabyumva neza bahereye ku mirima yimereyemo ibyatsi n’ibingwa birimo byarashaje.

- Advertisement -

Yagize ati ” Reba imirima irimo imboga zashaje zirutwa n’ibyatsi, uhereye kuri iriya green house(Ubuhumbikiro) usibye ibyatsi byamezemo ntiduheruka kuyikoresha.”

Yakomeje agira ati “Hepfo niho hahinze amashu nayo nta musaruro ufatika ubona azatanga, imirima twigiramo ntiyitabwaho, bituma tubyiga nabi hari n’utabikunda bitewe n’uko abona ibyo yiga nta musaruro nabyo bikosorwe.”

Imirima y’ishuri na Green House byarengewe n’ibigunda

Umuyobozi w’iri shuri rya rya ES  Gahunga T.S.S ADEPR , Bukuba Cyriaque ,ku bijyanye n’imikorere itanoze mu gukora indangamanota z’abanyeshuri asobanura ko sisiteme bakoreshaga ariyo yateraga ibyo bibazo.

Yavuze ko bagiye guhindura bakoreshe indi izakemura ibyo bibazo nk’uko babiganiriyeho mu nama bakoranye n’ababyeyi baharerera.

Yagize ati” Twakoze inama y’ababyeyi tubabwira ingamba nshya dufite kuri iki kibazo kuko ndi mushya kuri iki kigo mpamaze amezi 3 kandi nasanze iyo sisiteme bakoreshaga ariyo yabiteraga.”

Ku kijyanye n’imirima abanyeshuri biga mu ishami ry’ubuhinzi bitorezaho ko nta kibazo gihari kandi ikoreshwa bitewe n’icyo umwarimu yateguye.

Ati” Imirima yo nta kibazo ifite iyo bagiye kubigisha biterwa n’icyo umwarimu yahisemo gukoresha, hari imirima duhingamo mu buryo busanzwe hakaba n’ahandi abanyeshuri bitoreza.”

Yakomeje agira ati “Ikijyanye n’amasomo bavuga harimo na Physique barabyiga kandi amakosa yose mwagiye mubona tuzayakosora.”

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Theophile Mwanangu, asaba abarimu n’abayobozi b’ibigo kwita ku masomo yose uko aba yarateguwe na Minisiteri y’Uburezi akigishwa neza kandi ku gihe.

Yabwiye UMUSEKE ko agiye gusura icyo kigo ngo baganire byinshi n’ibyo bifatirwe ibyemezo.

Yagize ati” Amasomo yose uko aba yarateguwe afite agaciro akwiye kwigishwa neza kandi ku gihe nk’uko Mineduc iba yarabiteguye, n’ibyo by’indangamanota abanyeshuri bazazibasubize zikosorwe kuko ipfuye ntacyo yamumarira, byose tuzabiganiraho bikosoke.”

Ku bijyanye n’imirima yitorezwamo n’abanyeshuri yanenze iyo mikorere avuga ko bagakwiye kubikora kinyamwuga bikabera urugero rwiza abahinzi bahaturiye n’abahanyura nabyo avuga ko bagiye kubikurikirana byihariye.

Ati “ Iyo mirima ikigo gikwiye gukosora ayo makosa kandi tuzakurikirana ko bishyirwa mu bikorwa kuko ishuri ryigisha ubuhinzi rikwiye kuba intangarugero ku bandi bahinzi bagakora kinyamwuga.”

Iri shuri ryigisha imyuga mu mashami guhera muwa Kane kugeza mu wagatandatu irimo Ubuhinzi, Amashanyarazi, Ubwubatsi ndetse no gukora ibinyabiziga Mechanic General, rikaba ryigaho n’abanyeshuri bo mu kiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye bose hamwe basaga 700 nk’uko abanyeshuri babivuga.

Imyigishirize yo muri  ES Gahunga TSS ADEPR ntiyizewe

JANVIERE NDIRANDIKUBWIMANA

UMUSEKE.RW i Burera