Congo yahamagaje Ambasaderi wa Algeria ngo asobanure iby’urugendo rw’Umugaba w’Ingabo mu Rwanda

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,yahamageje Ambasaderi wa Algeria i Kinshasa, Mohamed Yasid Bouzid, ngo atange ibisobanuro ku rugendo Umugaba w’Ingabo za Algeria, Gen Saïd Chanegriha aherutse kugirira mu Rwanda.

Itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga muri DRC ryashyizwe kuri X, rigira riti “Ambasaderi wa Algeria i Kinshasa, Mohamed Yasid Bouzid yakiriwe mu biro bya Minisitiri w’Intebe wungirije ushinzwe ububanyi n’amahanga, Christophe Lutundula, kugira ngo atange ibisobanuro ku rugendo rw’umugaba w’ingabo za Algeria, yagiriye mu Rwanda tariki 20 Gashyantare 2024.”

Umugaba w’ingabo za Algeria Gen Saïd yageze mu Rwanda, ahura n’Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga.

Icyo gihe yavuze ko umubano w’igisirikare cya Algeria na RDF ari ngombwa cyane, agaragaza kandi ko bari mu Rwanda kongera imbaraga ubufatanye hagati y’impande zombi.

Ati: “Byari ngombwa ko dushaka uburyo butandukanye twagiriramo ubufatanye kugira ngo dukemure ibibazo biri imbere, dutekereza ku bibangamiye Afurika n’uturere duturanye. Ibiganiro byacu birakomeje kandi muri uru ruzinduko, imikoranire yacu irongererwa imbaraga.”

Si ubwa mbere Congo yikomye ibihugu bifitanye umubano n’u Rwanda.

Mu minsi ishize iki gihugu cyavuze ku ruzinduko  rw’akazi Perezida wa Pologne , Andrzej Duda yagiriye mu Rwanda. Congo kandi imaze iminsi yarijunditse Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi iwuhora amasezerano y’ubufatanye mu byerekeye ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro uheruka gusinyana na Leta y’u Rwanda.

UMUSEKE.RW

 

- Advertisement -