FARDC ivuga ko yambuye intwaro inyeshyamba za M23

Umuvugizi w’igisirikare cya Congo, mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, yavuze ko ingabo avugira zaburijemo ibitero by’inyeshyamba za M23 muri Masisi.

Lt.Col NDJIKE Guillaume yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 02 Gashyantare, 2024 ingabo za Congo zaburijemo ibitero by’inyeshyamba za M23, Congo ivuga ko ziterwa inkunga n’igisirikare cy’u Rwanda.

Yavuze ko bambuye inyeshyamba intwaro.

Ibi bivugwa n’umuvugizi w’igisirikare cya Congo, muri Kivu ya Ruguru binavugwa n’abarwanyi bitwa Wazalendo bakorana na FARDC, bavuga ko birukanye M23 ahitwa Gazza muri Gurupema ya Bukombo, muri teritwari ya Rutshuru.

Abo barwanyi bemeza ko hari bamwe mu nyeshyamba za M23 barashwe, banabambura imbunda.

Inyeshyamba za M23 nyuma yo kuva Gazza ngo zahungiye mu misozi ya Mushebere, iri mu nkengero za Mweso.

Amakuru avuga ko kuri uyu wa Gatandatu imirwano hagati ya M23 n’ingabo za Congo n’abafatanya na zo, yakomeje kubera ahitwa i Shasha muri Teritwari ya Masisi.

ISESENGURA

- Advertisement -

Muri ako gace ngo haturikiye bombe yahitanye umuntu umwe, abanda bane barakomereka.

Mu mirwano ikomeje kuba mu bice biri hafi y’umujyi wa Goma, bwa mbere igisasu cyaturikiye ahitwa i Mugunga, gikomeretsa abantu babiri.

Igisirikare cya Congo gishinja M23 kuba ari yo yarashe icyo gisasu iri mu misozi ya Kagano.

Kubera imirwano ikomeza guca ibintu, abaganga batagira umupaka, (Médecins Sans Frontières) bimuye ibiro byabo byabaga i Mweso bijyanwa ahitwa i Kitshanga, muri Masisi.

Ibinyamakuru byo muri Congo Kinshasa bivuga ko icyemezo cyo kwimura ibikorwa by’abaganga batagira imipaka cyafashwe nyuma y’uko bombe yaturikiye muri metero nkeya y’aho bakoreraga i Mweso.

Umuhuzabikorwa wa MSF-Mweso, witwa Tchalar Tahiroglu, avuga ko icyemezo cyo kwimuka cyafashwe mu buryo bw’agateganyo kugira ngo barebe uko ibintu bigenda bihinduka mu gihe kiri imbere.

Mu mpera z’ukwezi kwa Mutarama 2024 n’intangiriro za Gashyantare imirwano hagati y’inyeshyamba za M23 n’igisirikare cya Congo, FARDC yakajije umurego. Iki cyumweru kigiye gushira iyo mirwano ibera mu duce turimo ibirombe by’amabuye y’agaciro, twa Rushoga na Humule.

Ntacyo M23 iravuga ku magambo yatangajwe na FARDC.

Lt.Col NDJIKE Guillaume (Photo Internet)

UMUSEKE.RW