FARDC na Wazalendo basubiranyemo hapfa 5

Mu mujyi wa Goma humvikanye kurasana hagati y’igisirikare cya Leta ya Congo, n’urubyiruko bafatanya ku rugamba rwitwa Wazalendo, hapfa abagera kuri batanu.

Byabereye ahitwa Lac Vert mu mujyi wa Goma.

Amakuru avuga ko ubwumvikane buke hagati y’abasirikare ba FARDC na bamwe mu rubyiruko rwa Wazalendo, ari yo ntandaro y’amakimbirane yabaye ku Cyumweru mu masaha y’igicamunsi hakavamo imirwano ikomeye.

Ibitangazamakuru byo muri Congo bivuga ko iyo mirwano yaguyemo abantu batanu abanda barakomereka.

Dedesi Mitima uyobora agace imirwano yabereyemo yavuze ko abasirikare batatu ba congo bapfuye, ku ruhande rwa Wazalendo hapfa babiri, abanda barakomereka kuri buri ruhande.

Uku kurasana ngo byongereye ubwoba mu baturage basanzwe batinya ko inyeshyamba za M23 zagaba ibitero aho batuye.

Ati “Hari impungenge hano ISTA (Goma). Twabashije kumenya abantu batanu bapfuye, barimo Wazalendo babiri n’abasirikare batatu ba FARDC.”

Yavuze ko batabashije kumenya intandaro y’amakimbirane, ariko ko abaturage babashije kugera aho byabereye batabara inkomere.

Igisirikare cya Congo ntacyo kiravuga kubyabaye.

- Advertisement -

UMUSEKE.RW