Gakenke: Koperative irataka igihombo cya Miliyoni 200frw

Koperative COVAFGA yo mu Karerere ka Gakenke, ifite uruganda rwongerera agaciro imbuto irataka igihombo cy’asaga miliyoni 200 frw, cyatewe no gusiragizwa mu nzego zitandukanye mu bijyanye n’itangwa ry’ibyangombwa by’ubuziranenge no gukoresha izina ‘’Buranga” ku bicuruzwa byayo.

Koperative COVAFGA ifite uruganda rukora umutobe w’inanasi n’amatunda rugakora na divayi mu nanasi.

Ni uruganda rwatangiye mu mwaka wa 2007, ruherereye mu mizi y’amakorosi yo muri Buranga ku muhanda Gakenke-Musanze.

Mbere yakoraga ifite icyangombwa cy’ubuziranenge yahawe n’ikigo cya RSB ariko mu mpera za 2022 ifungirwa imiryango n’ikigo cya Rwanda FDA.

Kuba hagiye gushira umwaka n’igice batarabona icyangombwa gitangwa n’Ikigo Gishinzwe ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti RwandaFDA, ngo bishingiye ku kuba barakoresheje izina rya Buranga ku bicuruzwa byabo, bakaba bagomba ku bihererwa uburenganzira n’urwego rw’igihugu rushinzwe iterambere RDB.

Gusa ngo ni inzira yababanye ndende kuko hashize imyaka isaga itatu basiragira mu nzego zitandukanye.

Koperative COVAFGA ivuga ko icyo gihe gishize uruganda rudakora, byabateje igihombo bibaviramo no gutakaza amasoko n’iyangirika ry’ibikoresho.

Umwe mu banyamuryango b’iyo koperative,  yabwiye RBA ati “Iryo zina (BURANGA) twararisabye 2019, Akarere kararidutiza,akarere kabirangije, byagiye muri RDB, iravuga ngo hari ahantu bagomba gukosora. Ubwo rero kugenda , bigaruka byagize ingaruka ”

Uyu akomeza ati “Twacuruzaga amafaranga ku mwaka miliyoni 200frw zirenga.Ikindi gihombo twagize, ni igihombo cyijyanye no gutakaza isoko. Kandi isoko niyo ishobora gutuma ukora.”

- Advertisement -

Uruganda rwa COVAFGA rutarafunga rwatunganyaga toni zirindwi  z’inanasi ku cyumweru, zagemurwaga n’abahinzi barimo n’abo muri koperative KOWAFGA bazihinga kuri hegitari enye  mu Murenge wa Gakenke.

Aba bahinzi nabo bavuga ko bagizweho ingaruka zikomeye n’iryo funga.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Niyonsenga Aime François, ahumuriza abaturage ko aho bigeze, ibyangombwa byemerera uruganda kongera gusubiza ibicuruzwa ku isoko bigiye kuboneka.

Ati “Turishimira yuko aho noneho bigeze, aho koperative ibyangombwa byose yari ikeneye yamaze kubyuzuza,Rwanda FDA ikaba itwemerera yuko ntacyo bakiyisaba, igisigaye ari ukuyiha ibyangombwa kugira ngo noneho ikore,igeze umusaruro hanze ku baturage.”

Mu nama y’igihugu y’Umushyikirano yateranye ku nshuro ya 19, hagaragajwe ko itangwa ry’ibyangombwa by’ubuzirange ririmo imbogamizi y’inzira ndende kandi ihenda abashoramari, bitewe no guhuza inshingano kwa bimwe mu bigo biri muri uru rwego.

Koperative COVAFGA ifite uru ruganda, igizwe n’abanyamuryango 17, mu bakozi 44 rwari rufite, rusigaranye umunani gusa bitewe n’igihombo rwagize.

UMUSEKE.RW