Gatsata: Umuryango w’abantu Bane wagwiriwe n’inzu

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND

Umuryango w’abantu bane ugizwe n’umugore, umugabo n’abana babiri wagwiriwe n’inzu, umugabo n’umwana umwe bahita bitaba Imana.

Ibi byabaye ahagana saa kumi n’imwe za  mu gitondo cyo kuri uyu wa 16 Gashyantare 2024, bibera  mu Kagari ka Nyamabuye mu Murenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo, wagwiriwe n’umukingo ubwo bari baryamye mu nzu batuyemo umugabo n’umwana bahita bapfa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyamabuye, Nzabandora Eric , yabwiye UMUSEKE ko usibye umugabo n’umugore bahise bitaba Imana, umugore yajyanywe kwa muganga naho undi mwana we ntacyo yabaye.

Ati “Nibyo koko hari umuryango wagize ibyago, ugwirwa n’inzu. Wari umuryango w’abantu bane, Umugabo wo muri urwo rugo n’umwana we bitaba Imana, hanyuma umudamu ajyanwa kwa muganga. Nahoze numva ko bidakomeye, ashobora no gutaha.”

Undi mwana we ntabwo yigeze agira ikibazo , icyumba yari aryamyemo ntabwo cyigeze gisenyuka cyane.

Ba nyakwigendera bo bajyanywe mu Bitaro bya Kacyiru.

Gitifu Nzabandora avuga ko yasabye abagituye mu manegeka kuhava birinda gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Yongeyeho ko hari gahunda yo kureba imiryango igituye mu manegeka kugira ngo bayisabe ibe ivuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

- Advertisement -