Gen Nyamvumba yagizwe Ambasaderi, Teta Rwigema ashingwa Afurika

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Gashyantare 2024 iyobowe na Perezida Paul Kagame, yashyize mu myanya abayobozi batandukanye barimo Gen Patrick Nyamvumba, wagizwe ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania asimbura Fatou Harerimana wari muri uwo mwanya, naho umukobwa Maj Gen Gisa Fred Rwigema, Teta Gisa Rwigema yagizwe  Umuyobozi Mukuru ushinzwe Afurika.

Gen Nyamvumba yahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda kuva mu 2013 kugeza mu 2019 ndetse aba na Minisitiri w’Umutekano.

Mu bandi bahawe umwanya kandi harimo Grace Nyinawumuntu yabaye Umuyobozi Mukuru ushinzwe Uburayi, Amerika n’Imiryango Mpuzamahanga,

Francis Kamanzi yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gazi asimbuye Yamina Karitanyi wari uyoboye icyo kigo kuva mu 2021.

Mu gihe Fatou Harerimana yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Pakistan.

Benedicto Nshimiyimana, yagizwe umujyanama muri ambasade y’u Rwanda muri Hongrie.

Ni mu gihe  Virgile Rwanyagatare yagizwe  Umuyobozi Mukuru ushinzwe Aziya, Pacifique n’Uburasirazuba bwo hagati.

Uyu yari asanzwe ari Umujyanama wa kabiri muri Ambasade y’u Rwanda mu Bushinwa.

Teta Gisa Rwigema yashinzwe Afurika

UMUSEKE.RW

- Advertisement -