Gicumbi : Impanuka y’imodoka yishe abari bavuye gushyingura

Mu Murenge wa Cyumba, mu Karere ka Gicumbi, imodoka y’ikamyo ifite plaque yo muri Kenya yagonze umugore n’umugabo bari ku igare bavuye gutabara umuntu wapfushije bahita na bo bitaba Imana.

Iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wo ku wa 26 Gashyantare 2024, ibera mu Kagari ka Rwankonjo mu Mudugudu wa Keyebe.

Amakuru atangwa n’ababonye iyi mpanuka bavuga ko igare ryari ritwawe n’umugabo ahetse umugore ryageze mu ikorosi rihuriramo n’iyi kamyo yavaga mu Mujyi wa Kigali yerekeje ku mupaka wa Gatuna, irabagonga bahita bitaba Imana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyumba, Irankijije Nduwayo yatangaje ko “Impanuka yabaye yica abari bavuye gutabara muri Kaniga. Ikamyo yagonganye n’igare ryavaga muri Cyumba ryerekeza mu nzira ijya i Kigali, mu gihe ikamyo na yo yavaga i Kigali yerekeza i Gatuna bahurira mu ikorosi baragongana.”

Yasabye abaturage kwigengesera mu gihe batwara amagare mu muhanda, cyane cyane iyo bageze mu makorosi, birinda ko impanuka zatwara ubuzima bwabo.

Abahitanywe n’iyi mpanuka bahise bajyanwa ku Bitaro bya Byumba, mu gihe umushoferi wari utwaye iyi kamyo witwa Wekesa Francis we yajyanywe kuri Polisi ngo hasuzumwe icyateye iyi mpanuka.

UMUSEKE.RW