Gicumbi: Umukecuru yasanzwe mu gishanga yapfuye

Kaheru Fausta w’imyaka 69 y’amavuko wari utuye mu karere ka Gicumbi yasanzwe mu mugende w’amazi aryamyemo, yapfuye.

Amakuru avuga ko uru rupfu rwabaye  ku mugoroba wo ku wa 11 Gashyantare 2024, bibera mu kagari ka Bugomba mu Mudugudu wa Kajevuba.

Nubwo uyu murambo wabonetse mu Murenge wa Kaniga, atari ho uyu mukecuru asanzwe atuye kuko ubusanzwe yari atuye mu Murenge wa Mukarange bihana imbibi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kaniga, Ndizihiwe Cyriaque, yatangaje ko uyu mukecuru yasanzwe mu gishanga yapfuye.

Ati “Yego, ni uko yaguye mu murenge wa Kaniga ariko ubusanzwe yari atuye mu murenge wa Mukarange. Bamusanze ari mu mugenda w’amazi mu murenge wa Kaniga iruhande rw’akayira. Yari ari mu gishanga yapfuye, ntabwo turamenya icyamwishe.

Hari mu kayira banyuramo bataha mu murenge wa Mukarange, ahitwa Rusambya, ariko twabimenyesheje inzego zibishinzwe.”

Umurambo wajyanywe ku bitaro bya Byumba gukorerwa isuzuma.

UMUSEKE.RW