Bamwe mu bari basanzwe bakora ubuzunguzayi ariko bakaza kubakirwa isoko mu Murenge wa Gisozi, barinubira ko iri soko ‘Urumuri Market’ kuri ubu ryatangiye gusenywa.
Aba bavuga ko iki cyemezo ubuyobozi bw’umurenge bwafashe kitabashimishije.
Umwe yagize ati “Nge nari umuzunguzayi, nkorera muri kano gasoko, ubu nakoraga abana banjye bakarya. Ubu byanacanze, nabuze icyo gukora.”
Undi nawe ati “Batuzanye muri rino soko, badushishikariza kujya mu matsinda. Tugiye mu matsinda hari abo twahaye amafaranga ngo babone igishoro baze, badusange aha dukore isoko ryuzuye. Tubaha amafaranga kuko bari baziko bazakora, bakayadusubiza, bakayasubiza mu itsinda. Ese niba tuvuye muri iri soko ntaho dufite aho gukorera, ayo mafaranga bazayadusubiza bayakuye he.”
Rwiyemezamirimo wubatse iri soko nawe avuga ko atumva uburyo yahabwa amasaha 48 ngo abe yakuyeho iri soko kandi mu masezerano bari bafitanye y’imyaka itatu hari hashize umwe .
Yabwiye BTN TV ati “Amasezerano nagiranye n’Akarere ka Gasabo k’imyaka itatu, ngo ngomba kubakira abazunguzayi. Akarere kanyishyuye umwaka umwe, isigaye nkayishyurwa n’abazunguzayi kuko hari komite ishinzwe kubikora. Ku wa Gatandatu nahamagawe na gitifu w’Umurenge ambwira ko anshaka, ndaza, anyereka meya w’Umujyi wa Kigali, n’Umuyobozi Nshingwabikorw w’Akarere ka Gasabo,ambwira yuko iri soko bampaye amasaha 48 mbe ndivanyeho.”
Uyu avuga ko nawe gukuraho iri soko bimuteye igihombo kuko amaserano bari baragiranye yari atararangira kandi yari afite ideni muri banki rya Miliyoni 50 frw.
UMUSEKE wagerageje kuvugisha ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo n’Umurenge wa Gisozi ariko ntibemera kuvugisha umunyamakuru.
Gusa hari amakuru ko baba bagiye gusabwa kwimukira mu rindi rishya ryubatswe.
- Advertisement -
Amakuru avuga ko iri soko ryubatswe muri Kamena 2022 ubwo mu u Rwanda rwiteguraga kwakira Inama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma bikoresha ururimi rw’Icyongereza (CHOGM).