Goma: Batwitse amabendera y’ibihugu by’ibihangange

Kuri uyu wa mbere tariki ya 19 Gashyantare 2024, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, abaturage biraye mu mihanda, bakora imyigaragambyo yamagana ibihugu by’amahanga bita ko bishyigikiye umutwe wa M23 ukomeje kotsa igitutu leta.

Abigaragambya barenga 300 mu mujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu ya Ruguru batwitse ibendera rya Leta zunze ubumwe za Amerika, iry’Umuryango w’Ubumwe bw’Ubulayi, Ubufaransa, na Uganda.

Aba barashinja ibi bihugu gutera inkunga inyeshamba za M23. Bari bagwiriyemo abagize amashyirahamwe atabogamiye kuri leta yo mu mujyi wa Goma cyane urubyiruko, ndetse na sosiyete sivile.

Mu ndirimbo zitandukanye, aba bavuga ko barambiwe ubwicanyi bukomeje gukorerwa abasivile bo mu burasirazuba bw’igihugu buterwa n’intambara z’urudaca cyane mu Ntara ya Kivu ya Ruguru aho ingabo za Congo FARDC zihanganye n’inyeshyaba za M23.

Urugendo rw’abigaragambyaga rwatangiriye muri rond poind Signerse ihuza imihanda itatu, umwe uva Goma ujya Nyiragongo na teritware ya Rutshuru, uva mu mujyi rwagati ukomereza Sake muri Masisi, n’undi werekeza ku biro bya Guverineri w’Intara ya Kivu ya Ruguru nkuko ’ijwi rya Amerika ribitangaza.

Abigaragambya kandi  barashinja umuryango mpuzamahanga n’ibindi bihugu bimwe byo muri Afurika gufasha abarwanyi b’umutwe wa M23 mu ntambara uhanganyemo n’ingabo za Congo FARDC.

Aba kandi, barashinja ibi bihugu kugira uruhare mu bwicanyi bukorerwa abanyeCongo bo mu burasirazuba bw’iki gihugu.

ISESENGURA

- Advertisement -

Umuyobozi w’umujyi wa Goma yari yabanje gutangaza ko iyi myigaragambyo itemewe gusa  inzego z’umutekano zirimo polisi y’igihugu na FARDC zagerageje kurindira umutekano abigaragambya .

Urugendo rwabo rwakomereje ku muhanda mugari uva Goma werekera Sake mu teritware ya Masisi aharimo kubera imirwano ubu.

Nyuma imyigaragambyo yaje guhindura isura maze inzego z’umutekano zitatanya abigaragambyaga, zibatera ibyuka biryana mu maso.

Ibi ntabwo byanyuze abari bateguye iyi myigaragambyo batangira bavuga ko ubuyobozi bwa Congo budafite ubushake bwo kurangiza intambara mu gihugu.

Iyi myigaragambyo yo mu mujyi wa Goma ibaye mugihe hashize icyumweru kimwe gusa habayeho indi myigaragambyo ikaze mu murwa mukuru Kinshasa aho abaturage bigaragambyaga basaba ko izi ambasade zifungwa.

Ni nako imirwano karundura iheruka kubura muri Masisi, aho ingabo za FARDC zifatanyije n’iza SADC,iz’u Burundi, FDLR, Wazarendo n’abacancuro b’ababazungu bari guhangana bikomeye na M23 .

UMUSEKE.RW