Goma: Hafashwe abasirikare ba Leta n’abanyarwanda bibisha intwaro

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Goma muri Kivu ya Ruguru bwataye muri yombi amabandi ruharwa agera kuri 44 yiba akoresheje intwaro, arimo abasirikare ba FARDC barindwi n’abiswe abaturage b’u Rwanda barimo abagore n’abagabo ngo bazengereje abatuye umujyi wa Goma.

Bafatiwe muri operasiyo y’inzego z’umutekano yabaye mu ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira ku wa Gatatu mu duce twa Bujovu na Majengo muri Komini ya Karisimbi.

Umuyobozi w’Umujyi wa Goma, Komiseri Mukuru wa Polisi, Faustin Kapend Kamand yavuze ko abafashwe bari mu matsinda y’abantu benshi bibisha intwaro mu mujyi wa Goma.

Yavuze ko muri ibi bihe ubutegetsi bwa Tshisekedi buhanganye n’umutwe wa M23 hadutse amatsinda yaba ruharwa yiba abaturage ku buryo ushatse kuyarwanya amurasa agapfa.

Muri abo bajura barimo abasirikare n’abo mu zindi nzego z’umutekano bayobotse inzira y’ubujura bwitwaje intwaro.

Mu bafatiwe muri iyo operasiyo hagaragajwe abasirikare ba FARDC bagera kuri barindwi, abo bivugwa ko ari Abanyarwanda bagera ku icumi, barimo abagabo batanu n’abagore batanu.

Komiseri Kapend yavuze ko abafashwe basanganwe ibikoresho bya gisirikare birimo imbunda eshanu za AK47, intwaro yo mu bwoko bwa JP, magazine eshatu zuzuye amasasu n’izindi ebyiri zirimo ubusa.

Bari bafite kandi imyambaro ibiri idatoborwa n’amasasu, intwaro gakondo n’ibipfunyika by’ibiyobyabwenge.

Komiseri Kapend yemeje ko bagiye gukaza ibikorwa byo guhiga bukware abagizi ba nabi bagarika ingogo mu mujyi wa Goma.

- Advertisement -

Umujyi wa Goma umaze igihe kinini urangwa n’ibikorwa by’umutekano muke birimo ubujura bwitwaje intwaro; zirimo imbunda n’iza gakondo.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW