Huye: Hamenyekanye intandaro y’ubwegure bw’Umujyanama

Tuyishime Consolation wari Umunyamabanga wa njyanama y’Akarere ka Huye, yeguye ku mpamvu zo kwirinda kubangamira iperereza  ku muryango we.

Hari imibiri y’abazize jenoside yakorewe abatutsi yagaragaye mi isambu yabo ariko ntibatanga amakuru.

Mu ibaruwa yandikiye Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Huye  ku wa 15 Gashyantare 2024, avuga ko “nyuma yo kumenyeshwa ko hari ibyo ari gukurikiranwaho, bijyanye n’amakuru ku mibiri y’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yagaragaye mu isambu ya Sogukuru we no mu butaka bw’umubyeyi we Dusabemariya Josephine, yahawe nk’umunani mu 2000 , akubakaho inzu yaje guturwamo.”

Mu ibaruwa agaragaza ko iyo nzu yubatswe hejuru y’imibiri  ari nabyo byatumye afata icyemezo cyo kwegura.

Ati “Ndagira ngo mbanyeshe ko neguye ku nshingano nari mfite nk’umujyanama no ku mwanya w’umunyamabanga w’Inama Njyanama kugira ngo bitagira aho bibangamira iperereza.”

Mu ibaruwa yasabye imbabazi mu izina ry’umuryango we. Abanyarwanda ndetse n’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatusti, amenyesha Perezida wa Njyanama Ko yitandukanyije n’imigirire mibi yo kudatanga amakuru.

UMUSEKE wageragaje kuvugisha Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Huye, Dr KAGWESAGE Anne Marie, ndetse na Visi Perezida , HABIMANA Kizito  ngo tumenye niba barakiriye ubwegure ariko  ntibyadukundira.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye yari yabwiye UMUSEKE ko Perezida wa Njayanama ari we ufite ububasha bwo gutanga amakuru kuko ari we yandikiye.

Bikekwa ko uyu muyobozi yaba yahise atabwa muri yombi kuko telefoni ngendanwa ye itariho.

- Advertisement -

Mu mpera za Mutarama uyu mwaka mu rugo rw’umuturage wo mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo habonetse imibiri isaga 100. Ni imibiri yabonetse mu ntanzi z’urugo no mu gikoni cy’umuturage.

UMUSEKE.RW