Leta zunze ubumwe za America yatangaje ko yarashe ahantu 85 muri Syria na Iraq yihimura ku bitero bya drone byahitanye abasirikare bayo batatu.
America yashinje Iran kuba inyuma y’ibyo bitero kubera ko ishyigikiye imitwe yabigabye.
Iraq ivuga ko ibitero bya America bishobora kugira ingaruka zikomeye ku rwego rw’akarere k’Uburasirazuba bwo Hagati, ndetse ikemeza ko mu bantu 16 bapfuye harimo abasivile.
Igisirikare cya America cyo cyatangaje ko ingabo zacyo zagabye ibitero by’indege ku birindiro by’imitwe y’abarwanyi iterwa inkunga na Iran ikaba ikorera muri Iraq no muri Syria.
Perezida Joe Biden avuga kuri ibyo bitero ku wa Gatanu, yagize ati “Igisubizo cyacu cyatangiye none. Kizakomeza mu gihe twahisemo n’ahantu twahisemo.”
Iran ihakana ibyo gushyigikira abagabye igitero kuri America no kurema imitwe iyo ari yo yose y’abarwanyi mu karere irimo.
Syria na Iraq byamaganye ibyo bitero bya America ku butaka bwabyo, bivuga ko byarenze ku busugire bwa buri gihugu.
Iran na yo yamaganye ibitero bya America. Nasser Kanaani yavuze ko America ikoze irindi kosa rishobora kongera umwuka w’intambara mu Karere Iran irimo.
UMUSEKE.RW