Imbamutima za Rukundo wakuye amasomo ku mpanuro za Perezida Kagame

Rukundo Benjamin ni rwiyemezamirimo ufite ikigo gifasha Abanyarwanda kubona ibyangombwa byo kujya kwiga, gukorera mu mahanga,gushaka Visa n’ibigo by’amashuri mu bihugu birimo Canada,avuga ko yakuye amasomo kuri Perezida Kagame.

Uyu avuga ko mu myaka irindwi yaranze manda ya Perezida Kagame iri kurangira, yayigiyemo amasomo menshi ahanini bitewe n’impanuro ze n’imiyoborere, nawe yiyemeza gutangiza ikigo cyorohereza Abanyarwanda bifuza kujya kwiga no gukorera mu mahanga.

Mu kiganiro na UMUSEKE  “Yagize ati “Uburyo Perezida Kagame ashishikariza  urubyiruko kwihangira umurimo nibyo byatumye atangira iyi business kandi igakorwa hizewe umutekano.”

Uyu RUKUNDO Benjamin avuga ko Perezida Kagame mu myaka irindwi amaze ayobora igihugu, yateje imbere ibikorwa bitandukanye birimo n’uburezi.

Ati “Bitewe nuko yateje uburezi imbere, Abanyarwanda bashaka kwiga hanze bahabwa uruhushya byoroshye kuko haba hizewe ireme ry’uburezi ryaho, kandi na none bakabona visa byoroshye kuko perezida Kagame yaguye imibanire n’ibindi bihugu bityo Abanyarwanda bakajyayo, bisanzuye batewe ishema no kwitwa abanyarwanda.”

Rukundo Benjamin avuga ko impamvu ituma abantu bashaka kujya muri Canada ni uko umunyeshuri yigayo ariko afite n’akazi.

UMUSEKE.RW