Imirwano y’ingabo za leta ya Congo n’inyeshyamba za M23 yabereye i Kibumba

Abavugizi b’inyeshyamba za M23, batangaje ko kkuri uyu wa Kane, ingabo za Leta yabagabyeho ibitero muri Teritwari ya Nyiragongo.

Imirwano ikomeye muri iki Cyumweru yari imaze iminsi ibirera ahitwa Kirotshe, i Shasha, Karuba ndetse no mu nkengero z’umujyi wa Sake, aho ku wa Gatatu inyeshyamba za M23 zahanganye bikomeye n’ingabo za Leta ya Congo n’abazifasha barimo Wazalendo, SADC na MONUSCO.

Kuri uyu wa Kane ahagana saa 5h00 a.m ingabo za Leta ya Congo n’abazifasha zagabye ibitero ahitwa i Kibumba.

Buri ruhande rushinja urundi kurasa abasivile, Guverinoma ya Kinshasa yasohoye itangazo rishimira ingabo z’icyo gihugu uburyo zabashije kurinda umujyi wa Sake, iryo tangazo rishinja M23 kurasa abasivile, no gutera bombe ahitwa i Muhunga mu nkengero z’umujyi wa Goma.

M23 na yo ivuga ko ingabo zifasha iza Leta, zirimo n’iza UN, MONUSCO zirimo gukora ibyaha by’intambara, n’ibyaha byibasira inyoko muntu.

Inyeshyamba za M23 zatangaje ku wa Gatatu ko zidafite gahunda yo gufata umujyi wa Goma, ko ababivuga ari abo ku ruhande rwa Leta ya Congo.

Itangazo basohoye rivuga ko bashaka ko ikibazo gikemuka mu biganiro, bagasaba ko habaho indorerezi zitabogamye kandi zizewe kugira ngo basubire inyuma mu bice bafashe.

Abaturage benshi bahunze Sake n’inkengero zayo bagana i Goma.

Ku rundi ruhande bamwe mu barwanira M23 bemeza ko bafashe ibikoresho byinshi i Sake, abanda na bo bo ku ruhande rwa Leta, Wazalendo bakavuga ko bambuye inyeshyamba za M23 ibikoresho byinshi.

- Advertisement -

M23 iracyagenzura ahitwa Shasha hamaze igihe habera imirwano.

ISESENGURA

UMUSEKE.RW