Ingabo za ONU zigiye gufasha SADC guhambiriza M23

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Zimwe mu ngabo za MONUSCO

Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye, MONUSCO, zimaze imyaka irenga 25 muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo zemeje ko zigiye gukorana na SADC mu rwego rwo kurandura mu buryo burambye umutwe wa M23.

Ni ibyatangajwe na Jean-Pierre Lacroix, Umunyamabanga mukuru wungirije w’umuryango w’abibumbye ushinzwe ibikorwa by’amahoro,

Jean-Pierre Lacroix yabivugiye mu biganiro yagiranye na Perezida wa Repubulika, Felix Antoine Tshisekedi ku wa 6 Gashyantare 2024.

Yanahuye n’umuyobozi w’ingabo za SADC ziri muri RDC, Major General Monwabisi Dyakopu, abasirikare bakuru bo muri iki gihugu n’abahagarariye sosiyete sivili.

Yavuze ko ahangayikishijwe n’ibura ry’amahoro n’umutekano muri Kivu ya Ruguru idasiba urusaku rw’amasasu.

Jean- Pierre la Croix yabwiye Tshisekedi ko umuryango w’abibumbye utewe agahinda n’ibibera muri Congo ko akanama gashinzwe umutekano muri LONI kazajya kibutsa akaga k’ibibera mu burasirazuba bw’icyo gihugu.

Yashimangiye ko Ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo buzwi nka MONUSCO, zigomba gukorana n’ingabo za SADC.

Ati “Twagaragaje kandi ko duhari kugira ngo MONUSCO ibashe gutera inkunga ubutumwa bwa SADC muri RDC, SAMIDRC.”

Mu Ugushyingo 2023, Ingabo za MONUSCO zashyize ibirindiro muri teritware ya Masisi mu cyiswe Operasiyo SPRINGBOK yari igamije kurinda imijyi ya Goma na Sake isumbirijwe na M23.

- Advertisement -

Icyo gihe MONUSCO na FARDC bavuze ko ubwo bufatanye bwahereye ku birindiro byashyizwe i Kimoka na Kabati buzagera no mu bindi bice, ariko byaje gukomwa mu nkokora na M23.

N’ubwo ingabo za MONUSCO zigiye gukorana na SADC nk’uko byemejwe na La Croix, bamwe mu banyekongo ntibazifitiye ikizere. Ahubwo bazishinja kuba ziri mu baha inkunga inyeshyamba za M23.

Imiryango itabogamiye kuri leta na za sosiyete sivile ikorera mu ntara ya Kivu ya ruguru ikunze gusaba Leta gusesa amasezerano na MONUSCO ahubwo FARDC ikarwanya M23, cyane ko biri mu nshingano zabo z’ibanze.

Hari abavuga ko kuba MONUSCO igiye gufasha SADC, FARDC, FDLR, Abarundi na Wazalendo muri iyi ntambara ari ugushyira mu kaga imijyi ya Goma na Sake.

Kimwe n’izindi ngabo z’amahanga ziri muri Kongo, iza MONUSCO nazo zakomejwe gushinjwa n’abaturage kuba ntacyo zabamariye mu kugaruka ituze n’umutekano mu burasirazuba bw’igihugu.

Umutwe wa M23 uvuga ko wifuza ibiganiro n’ubutegetsi bwa Tshisekedi kugira ngo intambara irangire mu mahoro, bongeraho ko uzabagabaho ibitero wese, bazamurwanya nta kujenjeka mu rwego rwo kurinda abaturage.

Kugeza ubu imirwano ya FARDC, SADC, Abarundi, Abacanshuro, FDLR na Wazalendo bateraniye umutwe wa M23 iri kubera mu bilometero bicye by’Umujyi wa Goma haba muri teritwari ya Masisi na Nyiragongo.

Perezida Tshisekedi na Jean-Pierre Lacroix bemeranyije guhashya M23
Jean-Pierre Lacroix yagiranye ibiganiro n’Ingabo za SADC zoherejwe muri Congo
Zimwe mu ngabo za MONUSCO

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW