Kayonza : Poste de santé igiye kumara amezi atanu idakora

Bamwe mu baturage bo mu kagari ka Cyarubare mu murenge wa Kabare mu karere ka Kayonza,bababajwe no kuba baregerejwe Poste de santé  Umuyenzi , ariko ikaba igiye kumara amezi atanu  idakora .

Umwe mu baturage wavuganye n’umunyamakuru wa UMUSEKE, avuga ko bakora urugendo rurerure bajya kwivuriza ku kigo Nderabuzima cya Cyarubare cyangwa Rwinkwavu kandi baregerejwe Poste de santé.

Uyu yagize atiAho abaturage bajya kwivuza ubu harimo kirometero icyenda na 12. Yaje kugira ngo yoroshye urugendo. Yafunzwe hagti y’Ukwezi kwa 11 gushyira ukwa 12 umwaka ushize. Ariko hagati ya 2017 na 2023 nabwo ntabwo yakoraga neza 100%. Abaturage bajyayo ugasanga nabwo ntibakoze.”

Undi nawe  ati “ Ntibigeze badusobanurira ngo impamvu dufunze imiryango ni iyi n’iyi hanyuma ngo tubone kugana ikigo nderabuzima.Tukibaza ese niba Poste de santé ihari, ikaba yaraturindaga gukora ingendo za kure, hagati ahoy aba imariye iki abaturage?

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabare, Kagabo Jean Paul, yabwiye UMUSEKE ko  iki kibazo bakizi kandi bagikurikirana bityo bitarenze iki cyumweru iza kongera gukora.

Ati “Ikibazo cyari gihari ni umukozi wakoragamo wahagaze, turi kuvugana na Centre de santé ngo turebe ko hari umukozi umusimbura.Turacyafite ikiabzo cy’abakozi badahagije.Ndatekereza iki cyumweru turi bushake umukozi uza kuba umusimbuye , bitarenze iki cyumweru araba yabonetse.”

Uyu muyobozi ntiyemera ko iyi poste de santé yaba imaze amezi agera kuri atanu ahubwo ko hatarashira ukwezi ifunze.

Usibye ikibazo cy’abakozi, iyi poste de santé ifite ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi utarayegerezwa.

Abaturage bavuga kuva yatahwa mu 2017 itatanze srivisi neza nkuko byifuzwa kuko yagiye ifungwa bya hato na hato.

- Advertisement -
Kuva yatahwa mu 2017 ntabwo yatanze serivisi neza nkuko abaturage babyifuza

TUYISHIMIRE RAYMOND

UMUSEKE.RW/KAYONZA