M23 yagaragaje Abacanshuro bo muri Romania baguye mu mirwano

Inyeshyamba za M23 zerekanye ibyangombwa bibiri by’abacanshuro bakomoka muri Romania baguye ku rugamba muri Masisi.

Umuvugizi wa politiki w’uyu mutwe, Laurence Kanyuka kuri Twitter yagaragaje imirambo y’abantu bafite uruhu rwera n’ibyangombwa biriho amafoto yabo.

Abo bantu ngo bishwe mu mirwano ikomeye iheruka kubera mu nkengero z’agace ka Sake muri teritwari ya Masisi muri Kivu ya Ruguru.

Izi nyeshyamba za M23 zishinja Perezida Antoine Felix TSHISEKEDI kurenga ku masezerano abuza ibikorwa by’ubucanshuro no gukorana na bo.

ISESENGURA

Kuri uyu wa Gatanu mu mujyi wa Addis Ababa muri Ethiopia, habereye inama nto yigaga ku bibazo by’umutekano muke muri Congo Kinshasa, iyi nama yari yatumijwe na Perezida wa Angola, Joâo Lourenco.

Kuva intambara hagati y’inyeshyamba za M23 n’igisirikare cya Leta ya Congo, FARDC yubuye, n’amagambo akomeye yagiye avugwa na buri ruhande, Congo ishinja u Rwanda, u Rwanda rukabihakana na rwo rugashinja Congo gufasha FDLR, nibwo bwa mbere abakuru b’ibihugu bahuye imbona nkubone.

Iyi nama yarimo Perezida wa Congo Kinshasa, Antoine Félix Tshisekedi, Paul Kagame, William Ruto wa Kenya na Cyril Ramaphosa wa Africa y’Epfo yari iyobowe na Joâo Lourenco umuhuza mu biganiro hagati y’u Rwanda na Congo.

- Advertisement -
Uyu na we yaguye muri Congo

UMUSEKE.RW