Umuvugizi w’Igisirikare cy’umutwe wa M23, Lt.Col Willy Ngoma yeretse abanyamakuru abasirikare b’Abarundi bafatiwe mu mirwano mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Gashyantare 2024, cyabanjirijwe n’abo basirikare baririmbye indirimbo yubahiriza Igihugu cyabo.
Abo basirikare basobanuye uko bakuwe aho bakoreraga mu gihugu cy’u Burundi, bajyanwa ku kibuga cy’indege cya Bujumbura, bahabwa imyenda y’igisirikare cya FARDC n’ibikoresho maze burizwa indege.
Iyo ndege yabagejeje mu Mujyi wa Goma maze burizwa amakamyo abajyanaa i Mushaki muri teritwari ya Masisi babwiwe ko bagiye kurwanya Abanyarwanda.
Abo berekanwe bavuze ko bafatiwe mu mirwano yabasakiranyije n’umutwe wa M23 muri teritwari ya Masisi, ngo hari abapfuye barimo n’abayobozi.
Lt. Col Willy Ngoma yavuze ko batakabaye berekana izo mfungwa z’intambara mu busanzwe zikwiye kuba zirindwa n’amategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu, gusa ngo babikoze mu rwego rwo kwereka Isi ko Ingabo z’u Burundi ziri mu mirwano muri RD Congo.
Yavuze ko hari amasezerano hagati ya Perezida Ndayishimiye ndetse na Tshisekedi agamije guhungabanya amahoro mu burasirazuba bwa RD Congo.
Mu basiririkare b’u Burundi berekanwe na M23 harimo uwitwa Adjudant chef Ndikumasabo Therence uvuka i Mwaro wo muri Brigade ya 410 muri Division ya 4 akaba ari umugabo wubatse n’abana batatu.
Undi ni Adjudant Chef Nkurunziza winjiriye mu gisirikare i Bururi mu 1996, yakoze mu nkambi zitandukanye, ubu yakoraga muri Etat major ya Diviziyo ya 1 iyoborwa na Gen de Brigade Nyamugaruka.
- Advertisement -
Herekanwe kandi Caporal chef Nshimirimana Charles winjiriye mu gisirikare i Bururi mu 2001 akaba yayoborwaga na LT. Col. Niyonkindi Joel muri Brigade ya 122.
Hari na 1er Classe Ndihokubwayo Japhet wo muri Batayo ya 111, Brigade 110, watangaje ko yinjiriye igisirikare i Mutukura.
Abandi berekanwe n’umutwe wa M23 ni 1er classe Ndikumana Merence wo muri division ya 410 na 1er classe Nzisabira Ferdinand ukomoka i Mwaro.
Adjudant Chef Nkurunziza yavuze ko bakuwe mu nkambi za gisirikare zitandukanye bari hagati ya 700-800, bahurizwa ahitwa ku Mudubugu, bakora Batayo ya 8 ya TAFOC yari iyobowe na Lt.Col Singirankabo.
Basaba ko imiryango mpuzamahanga na sosiyete sivile babafasha gusubira mu gihugu cyabo, gusa bamagana ibivugwa na Perezida Ndayishimiye ko nta ngabo ze zafashwe na M23.
Basabye kandi ko Leta y’u Burundi yakumvikana na M23 kugira ngo abasirikare b’u Burundi barimo n’abayobozi baguye ku rugamba bajyanwa mu gihugu cyabo, bagashyingurwa mu cyubahiro.
ISESENGURA
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW