Mu mezi atatu ashize inka zirenga 50 zimaze kwibwa

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu mu mezi atatu ashize, inka 56 zimaze kwibwa, mu gihe abantu 70 bafatiwe mu bikorwa byo kurwanya ubujura bw’amatungo, byakorewe mu bice bitandukanye by’Igihugu.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yabwiye RBA   ko mu gihe cy’amezi atatu ashize, inka 56 zibwe, mu bikorwa Polisi yakoze habasha gufatwa ibilo 900 by’inyama.

ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko abafashwe ari abiba amatungo maremare n’amagufi bakanayabaga, abazikorera bakageza inyama aho zigurishirizwa.

Ati “Inyama z’aya matungo zigurishirizwa ahacururizwa inyama (boucheries), mu tubari, mu maresitora n’ahandi hatandukanye”.

Mu bafatiwe muri ibi bikorwa, 34 bafatiwe mu Karere ka Muhanga, 19 bafatirwa mu Karere ka Nyagatare, mu gihe abasigaye bafatiwe mu turere twa Kamonyi, Nyanza, Huye na Kicukiro.”

Kugira ngo aba bajura bafatwe byagizwemo uruhare n’abaturage badashyigikiye ibikorwa by’ubujura bw’amatungo, batanga amakuru afasha mu gufata abacyekwaho kubigiramo uruhare.

Amatungo akunze kwibwa ni ihene, ingurube n’inka, inyama zayo zikajya kugurishwa rwihishwa.

ACP Rutikanga ati  “Hari andi makuru dufite y’abacyekwaho kuba bakorana n’abiba amatungo, barimo abacuruza inyama n’abafite utubari n’amahoteli, bagira uruhare mu gutiza umurindi ubu bujura. Hari n’abamotari ndetse n’abashoferi batwara inyama mu buryo bunyuranyije n’amategeko”.

ACP Rutikanga yasabye abijandika mu bikorwa by’ubujura  kubireka kuko kubirwanya bikomeje hose mu gihugu, kugira ngo bafatwe bashyikirizwe ubutabera.

- Advertisement -

Kuva mu kwezi kwa Nzeri umwaka ushize, hamaze gufatwa tone enye z’inyama zitari zujuje ubuziranenge, ziratabwa kuko inyama zacurujwe muri ubwo buryo zigira n’ingaruka ku buzima bw’abantu, kubera ko ayo matungo aba yabazwe mu buryo butujuje ubuziranenge.

UMUSEKE.RW