Muhanga: Batatu bakekwaho kwica Kavamahanga bafashwe

Inzego z’Umutekano zafashe abagabo batatu bakekwaho kwica Kavamahanga Evariste bamusanze ku ibutike yarariraga.

Urupfu rwa Kanyamahanga rwamenyekanye mu Ijoro ryo kuwa 04 Mutarama 2024 mu Mudugudu wa Nyagacyamu, Akagari ka Ruli,  Umurenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga.

Amakuru UMUSEKE wamenye avuga ko Inzego z’Umutekano zakomeje gukurikirana abo bagizi ba nabi, kuva icyo gihe zikaba zabafashe ku mugoroba wo kuri uyu wa kane Taliki ya 01 Gashyantare 2024 ahagana saa kenda n’igice.(15h30)

Bamwe mu baduhaye amakuru y’ifatwa ry’abo bantu bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Kavamahanga Evariste , bavuga ko abo inzego z’umutekano zafashe bakekwaho iki cyaha cy’ubugizi bwa nabi ni  Hakizimana Bernard w’Imyaka 20 y’amavuko, Niyonkuru Faustin w’Imyaka 20 y’amavuko na Rukundo Christian w’Imyaka 40 y’amavuko bose batuye mu Mudugudu wa Gakombe, Akagari ka Ruli, Umurenge wa Shyogwe.

Aba bagabo bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB iherereye mu mu Murenge wa Nyamabuye mu gihe bategereje ko dosiye yabo ishyikirizwa ubushinjacyaha.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha Dr Murangira B.Thierry ntacyo aradutangariza kuri iyi Nkuru, turakomeza kuyikurikirana mu gihe aduha amakuru arambuye ku cyaha buri wese ashinjwa.

Nyakwigendera Kavamahanga yararaga izamu kuri iyo  Butiki bwacya akajya gukama  Inka z’abihayimana mu kigo cy’Abasereziiyani.

Kavamahanga Evariste yishwe afite Imyaka 28 y’amavuko,  akaba yarakomokaga mu Karere ka Nyamagabe akaba yari yaraje iMuhanga kuhashakisha Ubuzima.

Inzu kavamahanga yarariraga

Muhanga: Abagizi ba nabi bishe umuzamu warariraga butiki

- Advertisement -

 MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Muhanga.