Muri Kaminuza ya Kibogora hafashwe n’inkongi

Icumbi ry’abahungu muri Kaminuza ya Kibogora Polytechnic mu Karere ka Nyamasheke, ku mugoroba wo kuri uyu wa 21 Gashyantare 2023 ryafashwe n’inkongi y’umuriro.

Ubuyobozi bw’iyi Kaminuza bwabwiye UMUSEKE ko iyi nkongi yaturutse ku iturika rya Gaz.

Hakizimana Jean, Umuyobozi ushinzwe imari n’ubukungu muri Kaminuza ya Kibogora yavuze ko nta bikomeye byangiritse.

Ati ” Umunyeshuri yazanye Gaz mu cyumba yari arimo iraturika, habaho gutabara barayizimya. Nta bikomeye byangirikiyemo.”

Yabwiye UMUSEKE ko nta muntu waburiye ubuzima muri iyi nkongi ko n’abakomeretse bari kwitabwaho mu Bitaro bya Kibogora.

Ati ” Uretse abantu badufashaga batwitswe n’ibishirira by’umuriro ku maboko, bari kwa muganga, barahita bataha.”

Kibogora Polytechnic iherereye mu Murenge wa Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba.

Icumbi ry’abahungu ryahiye
Inkongi yatewe n’iturika rya Gaz

MUHIRE Donatien

UMUSEKE.RW i Nyamasheke

- Advertisement -