Musanze: Imvura ivanze n’umuyaga yasenye amashuri inangiza imirima

Imvura ivanze n’umuyaga yaguye ku wa 4 Gashyantare 2023, mu Mirenge ya Rwaza na Gicaca yo mu Karere ka Musanze, yasenye amashuri abiri, isakambura amacumbi icyenda y’abarimu, inasenya inzu y’umuturage.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, yabwiye UMUSEKE ko bihutiye gushaka aho abanyeshuri baba bari kwigira.

Ati “Hari amashuri abiri yangijwe n’umuyaga, ishuri rimwe ryavuyeho igisenge. Hakaza n’irindi ryangiritse inzu yacumbikwagamo abarezi mu murenge wa Gacaca n’ishuri ryangijwe n’umuyaga. Naho muri Rwaza n’inzu icumbikwagamo abarimu.”

Akomeza agira ati “Muri Rwaza kandi umuyaga watwaye igisenge cy’inzu y’umuturage, igikuraho, igikubita ku ruhande nko muri metero eshanu. Abo rero bose twarabasuye, icya mbere kwari ukubahumuriza ngo bumve ko ubuyobozi bari kumwe na bo.”

Meya avuga ko batanze ubufasha bwihuse kuri  uwo muturage ngo abe afite aho aba ari.

Ati “Igisigaye twasabye ko inzego z’ibanze zakora mu buryo bwihuse ngo barebe uko igisenge bagisubizaho, noneho tumugenere mamabati yo gusakara.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze avuga ko n’abarimu bahise bashakirwa aho baba bacumbikiwe.

Ati “Ku mashuri yombi twarabasuye kugira ngo turebe uko bimeze, abana babonye aho kwigira. Abo barimu nabo bahise bimurirwa mu zindi nyubako mu gihe hagiye gutegurwa igihe cyo gusana iryo cumbi bari barimo.”

Meya avuga ko umuyaga wari ufite imbaraga nyinshi ku buryo wasenye iyo nyubako y’abarimu yari imaze imyaka irenga 60.

- Advertisement -

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, avuga ko hakibarurwa ibyangijwe byose n’iyo mvura ivanze n’umuyaga.

Umuyaga wasambuye amashuri amaze imyaka irenga 60

Umuturage yahawe ubufasha bw’ibanze nyuma yo gusenyerwa n’umuyaga uvanze n’imvura

UMUSEKE.RW