Nyamagabe: Isoko ryubakiwe impunzi ryafashwe n’inkongi

Isoko ryubakiwe impunzi zo mu nkambi ya Kigeme mu Karere ka Nyamagabe ryafashwe n’inkongi, rirakongoka.

Umuvuguzi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitiyaremye  yabwiye bagenzi bacu ba Taarifa ko hakekwaho ko iyo nkongi yatewe n’amashanyarazi.

Ati“ Twaraye tuzimya ariko nakubwira ko ryahiye kuko ryari rubakishije imbaho kandi urumva ko umuriro ugeze mu mbaho ukora ibintu .”

SPHitiyaremye avuga ko hagikusanywa  amakuru y’ibyahiye byose kugira ngo harebwe agaciro kabyo.

Ku bw’amahirwe kandi ngo nta muntu wahaguye cyangwa ngo ahakomerekere.

Polisi yagerageje kuzimya umuriro ariko biba iby’ubusa rirakongoka
Rigizwe n’imbaho ari nayo mpamvu byoroshye ko umuriro wihuse

UMUSEKE.RW