Nyamasheke: Urubyiruko rw’Abarobyi rwatuye Minisitiri urushinzwe ibibazo by’ingutu

Bamwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Nyamasheke rutunzwe n’uburobyi rwatuye ibibazo by’ingutu Minisitiri w’urubyiruko n’Iiterambere ry’Ubuhanzi,Dr Utumatwishima Abdallah, ibibazo birimo n’amikoro atuma bacikiriza  amashuri.

Minisitiri w’Urubyiruko kuri uyu wa mbere tariki ya 12 Gashyantare 2024, yasuye Ihuriro ry’urubyiruko ririmo abanyamuryango barenga 1500,bakora uburobyi.

Bamwe mu rubyiruko bavuga ko impamvu bahisemo kureka  amashuri bakaza kuroba ari ikibazo cy’ubukene.

Niyoyita Clement uri muri iryo huriro  yagize ati “Nge navuye mu ishuri mfite imyaka 15,nyuma yo kurivamo njya mu bintu bitandukanye, navuye Iwawa mu 2017.Icyo nasaba, nifuza no kuba najya no mu ishuri nkiga imyuga nk’ubwubatsi,ububaji cyangwa gusudira. Nabyo Minisitiri twabimugejejeho.Turifuza kujya muri iryo shuri, yatubwiye ko bari budushyire ku rutonde, vuba bakabitwemerera.

Minani Damien   avuga ko yacikirije amashuri mu mwaka 2014 ageze mu mwaka wa Gatatu w’amashuri yisumbuye.

Uyu yifuza ko asubijwe mu ishuri yarushaho kwiteza imbere.

Ati “ Nagiye mu byerekeranye n’uburobyi ariko ntabwo binshimishije iby’uburobyi. Nkaba nasaba ko baduha imyuga , ejo tukazagera ku yindi ntera.”

Minisitiri w’urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Abdallah, yasabye ko batekereza cyane ku cyerekezo cy’Igihugu bityo ko uwaba yaravuye mu ishuri yafata ingamba zateza imbere Akarere.

Ati “Namwe nimutekereze ku myaka itanu iri imbere, imyaka 10 iri imbere. Byazaba ari nk’ibisanzwe hano I Nyamasheke kandi mugomba kugira hakavamo bamwe, bajya kwiga bagatera imbere , bakazagaruka kubaka Nyamasheke.”

- Advertisement -

Akomeza agira ati “Ni ukuvuga mu cyerekezo 2050, ni ukuvuga ngo urubyiruko ruri hani ruifite imyaka 19 na 20, mu myaka iri mbere bazaba ari abasaza b’imyaka 50 ariko ntabwo bazava mu mazi.

 Kuko iyo wagiye kwiga nibwo wagenda, ukagira n’ibindi wakora. Twubake aha hantu habemo akazi ariko ntihazabe impamvu yuko urubyiruko ruri mu myaka 17,18,20, bava mu mashuri atatu yisumbuye(Tronc Commnun) baze gukora hano.”

Urubyriko  rw’Abarobyi rwatuye ibibazo by’ingutu Minisitiri Dr Utumatwishima

UMUSEKE.RW