Nyanza: Abakekwaho kwica Loîc bazaburanishwa muri 2027

Mu mwaka ushize wa 2023 nibwo abantu batanu barimo Ngamije Joseph, Ngiruwonsanga Jean Baptiste alias Rukara, Ngarambe Charles alias Rasta, Nikuze François na Rwasa Ignace bakatiwe gufungwa by’agateganyo iminsi mirongo itatu bakekwaho kwica umwana w’imyaka 12 y’amavuko witwa Kalinda Loîc Ntwari William.
Inyito y’ibyaha baregwa ni icyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi no kuwujyamo naho Ngiruwonsanga Jean Baptiste alias Rukara akiharira icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake naho Ngamije Joseph, Ngarambe Charles alias Rasta, Nikuze François na Ignace Rwasa bo bagahurira ku cyaha cy’ubufatanyacyaha mu bwicanyi burutse ku bushake.
Uhereye igihe bafungiwe mu Igororero rya Huye igihe cy’iminsi 30 y’agateganyo bakatiwe cyararangiye.
Amakuru UMUSEKE wamenya ko bazaburana hashize imyaka irenga itatu bafunzwe aho bazaburana mu mizi mu mwaka wa 2027.
 Imiryango yabo ibivugaho iki?
UMUSEKE wavuganye na Rtd Captain Aimable Twirungiyumukiza akaba se wa nyakwigendera Ntawari Loîc kuri we ibiri gukorwa biramunyuze kuko biri mu nshingano z’ubutabera kandi ntiyakwivanga mu nshingano z’urwego.
Yagize ati“Ni leta yacu twemera ibyo ikora.”
Ku ruhande rw’umuryango w’abafite ababo bafunzwe bakekwaho kwica umwana w’imyaka 12 umwe mu bagore babafunzwe yabwiye UMUSEKE ko kuri we ubutabera bari guhabwa buri gucumbagira.
Yagize ati“Ubutabera buri gucumbagira ntawabishidikanyaho turabizi kuko niba abacu bazuburana mu mizi mu mwaka wa 2027 icyo cyemezo si cyo bityo ubutabera ntibwaba buboneye.”
Twagerageje kuvugisha umuvugizi w’Inkiko mu Rwanda, Harrison Mutabazi ariko ntibyadushobokeye.
Iyo bishoboka twari kumubaza ibigenderwaho hagenwa ko umuntu ashobora gufungwa igihe yakatiwe kikarenga ataraburana mu mizi atazi niba ibyaha bitazamuhama cyangwa bizamuhama.
Amategeko avuga iki ku barenza iminsi 30 y’igifungo y’agateganyo baba barakatiwe?
UMUSEKE wavuganye n’umwe mu banyamategeko utifuje ko amazina ye atangazwa niba kurenza iminsi 30 y’igifungo y’agateganyo aba yarakatiwe icyo amategeko abivugaho avuga ko ntacyo amategeko abivugaho ariko bigira ingaruka
Yagize ati“Ntacyo itegeko ribivugaho ariko cyane abafunzwe niba iminsi 30 ashobora kuyimaraho imyaka irenga itatu noneho urubanza mu mizi rushobora kuba akagirwa umwere iyo bibaye rero ya myaka itatu yaba yarafunzwe yaba yararenganyijwe.”
Uyu munyamategeko kandi akomeza avuga ko anashingiye ku zindi manza kurenza iminsi 30 y’igifungo by’agateganyo biba kuri bamwe.
Yatanze urugero rwa Kazungu Denis ukekwaho kwica abantu ko yaburanye urukiko rw’ibanze rwamukatiye gufungwa iminsi 30 y’agateganyo akimara kuyirangiza ubushinjacyaha butanga ikirego mu rukiko rwisumbuye akaba yaratangiye kubiranishwa mu mizi
Yagize ati“Umuntu yakwibaza ngo ese kuki urukiko rwisumbuye rwa Huye kuri bariya bakekwaho kwica uriya mwana bo urubanza rwabo rwaburanishwa mu mizi mu gihe cy’imyaka itatu irenga ?”
Umunyamategeko akomeza avuga ko bariya bagabo bafite amahirwe yo kwandikira Perezida w’urukiko basaba ko urubanza rwaburanishwa mbere. gusa Perezida w’urukiko ashobora kubyigaho ntagire icyo ahindura kimwe n’uko yagihindura abishatse.
Aba bazaburana mu mizi nyuma y’imyaka irenga itatu bafunzwe bikekwa ko bishe umwana w’imyaka 12 y’amavuko wigaga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza.
Nyakwigendera yari atuye mu mudugudu wa Gakenyenyeri A mu kagari ka Nyanza mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza aho yasanzwe mu mugozi w’umufuka(icyangwe) yapfuye.
Amakuru avuga ko bacuze umugambi wo kumwica bakoreye inama Kwa Ngarambe Charles alias Rasta ikayoborwa na Ngamije Joseph ari nawe wari wahuje bariya bose.
Ngo bashaka kwica uriya mwana ngo babaze se umubyara Rtd Captain Aimable Twirungiyumukiza kuko ngo bari bafitanye amakimbirane na Ngamije ashingiye ku kwimana inzira.
Ubushinjacyaha bubarega bwavugaga ko hari umutangabuhamya wanabumvise bacura uwo mugambi wo kwica uriya mwana aho ngo baje no kubikora umwana akicwa na Ngiruwonsanga Jean Baptiste alias Rukara akoresheje isashi maze umwana bagahita bamumanika bakoresheje icyangwe kugira ngo abamubona bagire ngo yiyahuye.
Abaregwa bose bahakana ibyo baregwa ko nta nama bakoze kandi bari banabanye neza n’umuturanyi wabo Rtd Captain Aimable Twirungiyumukiza.
Bavuga ko umutangabuhamya ubashinja ari umurwayi wo mu mutwe ubwabyo no kuba harabaye inama umwana akicwa maze akabivuga hashize amezi arenga abiri umwana yarashyinguwe nabyo ubwabyo byerekana ko uriya mutangabuhamya arwaye indwara yo mu mutwe.
Niba nta gihindutse urubanza rwa Ngamije Joseph, Ngiruwonsanga Jean Baptiste alias Rukara, Ngarambe Charles alias Rasta, Nikuze François na Ignace Rwasa bazaburana taliki ya 15 Mata 2027.
UMUSEKE tuzakomeza gukurikirana uru rubanza kugeza rupfundikiwe.
Aba bagabo bazaburana muri 2027
THEOGENE NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza