Nyanza: Umubyeyi wabyaye abana batatu arasaba ubufasha

Umugore wo mu karere ka Nyanza wabyaye abana batatu basanga abandi batatu yari afite arasaba ubufasha abagiraneza n’ubuyobozi.

UMUSEKE wageze mu bitaro by’Akarere ka Nyanza aho abaturage bariho baka serivisi zitandukanye zijyanye  n’ubuvuzi, werekeje muri ibi Bitaro, ubona inzu y’ababyeyi babyariramo(Maternite) aho usanga umubyeyi wabyaye abana batatu (impanga eshatu).

Uriya mubyeyi yitwa Claudine Nikuzimana wabyaye impanga eshatu z’abahungu, Claudine akemeza ko aba bana bavutse mu kwezi ku Ukuboza  mu mwaka ushize wa 2023 baje basanga abandi batatu yari asanganywe.

Yagize ati”Nabyaye abana batatu basanga abandi batatu ubu bose hamwe maze kugira abana batandatu.

Uyu mubyeyi Claudine ubusanzwe atuye mu Mudugudu wa Rwimpundu mu kagari ka Cyotamakara mu murenge wa Ntyazo mu karere ka Nyanza ari naho yahise yerekeza akavuga ko nta bushobozi afite akagira icyo yifuza.

Yagize ati”Turasaba ubufasha ubuyobozi n’abagiraneza kuko twe ntabushobozi bwo kubarera dufite.

Umuforomokazi Jeanine Nzasenga witaye ku buzima bw’aba bana avuga ko akurikije uko babakiriye bameze ubu nta kibazo bafite

Yagize ati”Twakiriye abana batatu aho bavukiye mu rugo gusa baje bafite ikibazo cyo guhemeka nabi ndetse n’ibiro byabo ntibyari bishyitse ariko twabitayeho uko bikwiye byose birakemuka bameze neza twabasezereye bagiye gusubira mu rugo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme avuga ko iby’uyumubyeyi atarabizi gusa bagomba gusuzuma ibyo yaba akeneye.

- Advertisement -

Yagize ati”Aho byariye nta makuru baduhaye gusa umuturage wese ufite ikibazo kidasanzwe tubona akwiye ubufasha n’ubundi turamufasha bityo turamenya ibyo twamufasha tugendeye kubyo tubona akwiye nibyo ashoboye

Claudine umaze kugira abana batandatu afite imyaka 30 y’amavuko, ariwe, ari umugabo we, bose bakorera amafaranga macye  babikuye mu kazi kazwi nko guca inshuro, agaheraho asaba abagiraneza kumufasha.

Umuforomokazi wavuye bariya bana yavuze ko bameze neza

Theogene NSHIMIYIMANA

 UMUSEKE.RW i Nyanza