ONU irashinja M23 gukoresha misile zirasa indege

Umuryango w’Abibumbye wemeje ko ingabo z’u Rwanda zahaye umutwe wa M23 misile zikomeye zirasa indege ndetse imwe muri yo ikaba yaribasiye drone ya MONUSCO mu Burasirazuba bwa Congo.

Inyandiko ya UN ivuga ko umutwe wa M23 udafite ubushobozi bwo gutunga izo misile ko hari amashusho yafashwe n’ibyogajuru agaragaza zikurwa mu Rwanda.

AFP ivuga ko iyo raporo igaragaza ko ku wa 7 Gashyantare imwe muri izo misile y’ingabo z’u Rwanda yagerageje kurasa drone ya MONUSCO, gusa ngo ntiyayihamya.

Ubutasi buvuga ko iyo modoka y’umutamenwa yo mu bwoko bwa WZ551 yikoreye izo misile zirasa mu kirere no ku butaka ngo ari iy’u Rwanda.

MONUSCO ivuga ko nta mutwe witwaje intwaro mu burasirazuba bwa RD Congo ufite ubushobozi bwo gutunga izo misile ko bafite ibimenyetso by’uko ari iz’u Rwanda.

Inyandiko ya LONI ivuga ko hari intwaro nyinshi zikomeye umutwe wa M23 ukoresha mu kurasa indege na drones z’intambara ndetse bakaba bafite n’uburyo bugezweho bwo kurinda ikirere buzwi nka MANPADS.

Iyi raporo ivuga ko izi ntwaro zikomeye zirasa indege z’igisirikare cya Congo n’abambari bayo zihangayikishije cyane.

Inshuro nyinshi u Rwanda rwakunze kugaragaza ko untaho ruhuriye n’imirwano bibera mu burasirazuba bwa Congo.

ISESENGURA

- Advertisement -

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW