Perezida Kagame na Madamu bageze muri Amerika

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bageze i Washington DC, aho bitabiriye amasengesho yo gusengera Amerika na Rwanda Day.

Umukuru w’Igihugu n’Umufasha we bazitabira “National Prayer Breakfast” ndetse na Rwanda Day izaba ku wa 2-3 Gashyantare 2024.

Ni amasengesho ahuriza hamwe abanyepotilike ba Amerika n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye hagamijwe gusengera iki gihugu.

Perezida Kagame yahuye n’uwahoze ari Guverineri wa Carolina y’Amajyepfo, akaba n’uwahoze ari umuyobozi mukuru wa gahunda y’ibiribwa ku isi, David Beasley ndetse na John James, umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika.

Yaganiriye kandi n’itsinda rya bamwe mu Birabura bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika bibumbiye muri (US Congressional Black Caucus) riyobowe na Steven Horsford.

Ku wa 2-3 Gashyantare, Umukuru w’Igihugu azahura n’Abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ahandi bazaba, baje gutanga ibitekerezo no kuganira ku byerekeye iterambere ry’Igihugu cyabo cy’inkomoko.

Rwanda Day y’uyu mwaka izaba mu gihe u Rwanda rwitegura kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite azaba muri Nyakanga, isabukuru y’imyaka 30 yo Kwibohora n’ibindi bikorwa bitandukanye.

Kugeza ubu imibare igaragaza ko abagera ku bihumbi 13 ari bo bamaze kwiyandikisha kuzitabira uyu munsi wahariwe u Rwanda uzaba ubaye ku nshuro ya 11 ukabera kuri Gaylord National Resort & Convention Center.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bageze i Washington DC

- Advertisement -

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW