Perezida wa Sudani y’Epfo akaba n’Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Salva Kiir Mayardit yageze i Burundi mu biganiro byamuhuje na Perezida Varisito Ndayishimiye.
Akigera i Bujumbura ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cyitiriwe Ndadaye Merchiol, kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Gashyantare, Salva Kiir yakiriwe na Minisitiri Gervais Abayeho.
Perezidansi y’u Burundi yatangaje ko Kiir yahise ajya guhura na Ndayishimiye, baganiriye ku bibazo by’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa RDC n’uburyo byashakirwa ibisubizo.
Ni uruzinduko rwo kuzahura umubano hagati y’u Rwanda, u Burundi na Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
RD Congo yakunze gushinja u Rwanda gutera icyo gihugu no gushyigikira umutwe wa M23 ukomeje kubuza amahwemo ubutegetsi bwa Tshisekedi.
Ni mu gihe u Burundi nabwo burega u Rwanda kuba bushyigikira umutwe wa RED Tabara uheruka kugaba igitero mu Burundi cyikagwamo abarenga 20.
Ibi birego byose u Rwanda rubyamaganira kure, ruvuga ko arii binyoma.
Ku wa 22 Gashyantare 2024 i Kigali, Perezida Paul Kagame na Kiir, baganiriye ku mwuka uri mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, bagaragaza ko amahoro n’umutekano ari ingenzi kugira ngo imibereho y’abaturage n’ubukungu bitere imbere.
Bagarutse ku ntambara iri kubera mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, bagaragaza ko uburyo bunoze bwayihagarika ari ukubahiriza imyanzuro yafatiwe i Nairobi na Luanda mu 2022.
- Advertisement -
Perezida Kagame na Kiir bagaragaje impungenge z’uko intambara yo muri RDC yakwagukira mu bindi bihugu by’akarere mu gihe hatubahirizwa iyi myanzuro.
Perezida wa Sudan y’Epfo azava i Burundi yerekeza i Kinshasa kuganira na Perezida Tshisekedi ukomeje kwinangira ku kuganira n’umutwe wa M23 bahanganye.
NDEKEZI JOHNSON/ UMUSEKE.RW