Perezida wa Guinea yasheshe guverinoma

Muri Guinea ubutegetsi bwa gisirikare buyobowe na Mamady Doumbouya bwasheshe guverinoma buvuga ko buza gushyiraho indi nshya.

Byatangajwe n’umunyamabanga mukuru muri perezidansi y’icyo gihugu mu ijambo yahitishije kuri videwo.

Iki gihugu kimaze igihe gitegetswe n’abasirikare bahiritse ubutegetsi bwari busanzweho kuva mu kwezi kwa cyenda 2021.

Umuryango w’ubukungu wo mu karere k’Afurika y’uburengerazuba (CEDEAO), umaze igihe wotsa igitutu ubu butegetsi bwa gisirikare usaba ko butegura amatora bidatinze bugasubizaho ubutegetsi bwa gisivili.

Taliki 22 z’ukwezi kwa cumi 2022, impande zombi zemeranyije ku mezi 24 y’inzibacyuho.

Mu buryo butunguranye, umunyamabanga mukuru muri perezidansi ,Amara Camara, yatangaje ejo kuwa mbere ko guverinoma isheshwe. Nta mpamvu yatanze iteye iryo seswa.

Yagaragaye muri videwo yanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga  za parezidansi avuga ko abayobozi b’imirimo, abanyamabanga ba leta n’ababungirije ari bo bazakomeza imirimo yakorwaga n’abaminisitiri kugeza igihe hazagiraho guverinoma nshya.

UMUSEKE.RW