Rayon Sports yitandukanyije n’umunye-Congo uyikinira

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports, bwatangaje ko bwitandukanyije n’Umunye-Congo ukinira iyi kipe, Hértier Nzinga Luvumbu uherutse gutanga ubutumwa butavuzweho rumwe na benshi.

Ku Cyumweru tariki ya 11 Gashyantare 2024, ni bwo ikipe ya Rayon Sports yatsinze Police FC ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona.

Mu bitego bibiri ikipe ya Gikundiro yatsinze, harimo kimwe cya Hértier Nzinga Luvumbu.

Uyu munye-Congo, akimara gutsinda igitego, yacyishimiye akora ikimenyetso kigaragaza ko Abanye-Congo bari kwicwa ariko Isi icecetse idashaka kuvuga ku Ntambara iri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iki kimenyetso cya Luvumbu, cyanenzwe n’abakunzi b’umupira w’amaguru batandukanye bamunenze ko yavanze Politiki na Siporo kandi bidakwiye.

Mu kugaragaza ko badashyigikiye ibyo uyu mukinnyi yakoze, Ubuyobozi bwa Rayon Sports bubicishije ku mbuga nkoranyambaga z’iyi kipe, bwitandukanyije na we.

Bagize bati “Umuryango wa Rayon Sports witandukanyije n’imyitwarire mibi yagaragajwe n’umukinnyi wa yo Héritier Luvumbu Nzinga ku mukino wa Shampiyona wahuje Rayon Sports na Police FC tariki 11 Gashyantare 2024 kuri Kigali Pele Stadium.”

Bakomeje bakebura abakinnyi bose bakina muri shampiyona y’u Rwanda, kurangwa n’ikinyabupfura yaba imbere mu Gihugu no hanze ya cyo.

Bati “Tuboneyeho kwibutsa abakinnyi b’amakipe yacu kurangwa na ‘Discipline’ ku bibuga no hanze ya byo.”

- Advertisement -

Luvumbu ari mu bakinnyi ngenderwaho muri Rayon Sports, cyane ko ari mu bakunze kuyitsindira ibitego by’ingenzi.

Ibyakozwe na Luvumbu byamaganwe n’ikipe ye
Rayon Sports yitandukanyije n’imyitwarire ya Luvumbu
Umuvugizi wa RD Congo, Patrick Muyaya akora ikimenyetso nk’icyo Luvumbu yakoze

 

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW