RDB n’ikigo Zipline mu bufatanye bwo guteza imbere ‘Made in Rwanda’

Urwego rw’igihugu rushinzwe iterambere, RDB n’ikigo Zipline kimenyerewe mu ikoranabuhanga ryo gukora indege zitagira abapilote, n’izindi mashini zigezweho biyemeje gukorana mu mishinga iteza imbere ibikorerwa mu Rwanda no kurengera ibidukikije.

Ikigo Zipline, kimenyereye ibyo gukoresha indege zitagira abapilote (drones) mu kugeza ibintu ahantu kure mu gihe gito, cyavuze ko kigiye kujya gikoresha drones kikagemura ibintu bitandukanye ku bantu cyangwa hoteli, n’inzu zicumbikira abantu.

Umusaruro uzajya uvamo mu mafaranga yishyuwe, kizajya gitanga umugabane runaka ugamije gushyigikira ibikorwa byo kwagura Pariki y’Ibirunga.

Hari hamenyerewe ko drones za Zipline zikoreshwa mu kugemura ku bitaro bitandukanye amaraso abarwayi bakeneye, ubu bufatanye ngo buragaragaza ko iki kigo cyageze ku ntego mu gushyigikira ubuvuzi, kinafite ubushake bwo gushyigikira u Rwanda mu bikorwa birengera urusobe rw’ibinyabuzima, no kubaka ubukungu hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho.

Ubu bufatanye hagati ya RDB na Zipline buzafasha gushyigikira gahunda yoguteza imbere ibikorerwa mu Rwanda izwi nka “Made in Rwanda”.

Zipline, izajya ikoresha indege zitagira abapilote mu kugeza kuri hoteli cyangwa lodges ibikoresho bitandukanye bikorerwa mu Rwanda biba byifuzwa cyane n’abasuye, cyangwa abafashe amacumbi muri za hoteli.

Zipline ifite ikigo i Muhanga niho drones zayo zihagurukira

Ayo masezerano ngo azatuma habaho guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, no gutuma birushaho kumenyekana, bityo bifashe mu kuzamura ubukungu bw’igihugu.

Ubu bufatanye kandi ngo buzafasha mu kubungabunga ahantu h’ubukerarugendo by’umwihariko aho Ingagi zo mu birunga ziba, kuko amafaranga azajya yishyurwa n’abatumije ibintu hakoreshejwe drones, amwe azakoreshwa mu bikorwa byo kwagura pariki y’ibirunga, no kurengera ibindi binyabuzima biri mu kaga.

Iki gikorwa kandi kizafasha ko igihe ibitumijwe kuri hoteli byamaraga mu nzira kigabanuka kubera iryo koranabuhanga.

- Advertisement -

Ubu bufatanye ngo ni ikimenyetso ko RDB ishaka gushyira imbere imikoranire n’abafatanyabikorwa bakoresha ikoranabuhanga ritangiza ikirere, bitewe n’uko indege nto zikorwa na Zipline zidasohora ibyuka bya carbon byangiza ikirere.

Pierre Kayitana, Umuyobozi Mukuru wa Zipline mu Rwanda, yavuze kuri aya masezerano y’ubufatanye na RDB, avuga ko azabafasha kurenga imbago drones zabo zakoreragamo mu by’ubuzima bakajya no gufasha mu bindi.

Ati “Uyu mushinga urafasha Zipline, gufatanya n’ibigo bizwi bikora ‘Made in Rwanda’ gushimisha abakerarugendo, tubagezaho impano aho bari kuri hoteli, ndetse kabone n’iyo baba bari ahantu kure mu Rwanda.”

Yavuze ko ku ikubitiro bigo birimo Wilderness Destinations, na Umva Muhazi Lodge biri mu bazakorana na Zipline muri uyu mushinga.

Umuyobozi mukuru wa RDB, Francis Gatare, we asanga aya masezerano agaragaza uburyo ikigo ayoboye gishaka gukorana n’abikorera by’umwihariko Zipline, mu guteza imbere ibikorwa birengera ibidukikije, kuzamura iterambere n’imibereho myiza, no guteza imbere guhanga ibishya.

Zipline yatangiye ibikorwa byayo mu Rwanda kuva mu 2014, mu mwaka wa 2016 isinyana amasezerano na Leta y’u Rwanda agamije gushyira ikigo cyayo i Muhanga.

Drones zizajya zitwara ibikorerwa mu Rwanda zibigeze ku bakerarugendo babikeneye aho bari hose

UMUSEKE.RW