Ruhango: Babiri bakurikiranyweho kwica umukecuru

Urwego rw’Ubugenzacyaha ruvuga ko rwataye muri yombi abagabo babiri bakekwaho kwica Umubyeyi Mukamabano Marie Claire.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B.Thierry avuga ko mu batawe muri yombi harimo umugabo wa nyakwigendera witwa Kalisa Anastase na Rutaneshwa Saleh.

Dr Murangira avuga ko abo bombi bakurikiranyweho icyaha cy’ubwicanyi gituruka ku makimbirane bari bafitanye na nyakwigendera.

Ati “Bafashwe mu gitondo kandi hari ibimenyetso bituma bakekwa bitatangazwa mbere y’iperereza.”

Urupfu rw’uyu mubyeyi rwamenyakanye mu gitondo cy’umunsi w’ejo ubwo umurambo watoraguwe imbere y’inzu ye.

Gitifu w’Umurenge wa Kinazi Gasasira François Regis yavuze ko uyu nyakwigendera yararaga mu cyumba cye, Umugabo we akaba mu cye.

Gusa avuga ko ku rutonde rw’abaturage bafitanye amakimbirane abo bombi batari baruriho.

Akavuga ko babimenye ari uko babibwiwe n’abaturage.

Aba bagabo bombi bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB Poste ya Kinazi.

- Advertisement -

Dr Murangira uvugira RIB avuga ko icyaha n’ikibahama bazahanishwa igihano cya burundu kigenwa n’amategeko.

 

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Ruhango.