Ruhango: Umwana w’umwaka umwe yaguye mu cyobo gifata amazi

Umwana witwa Habimana Emmanuel w’Umwaka umwe n’igice yaguye mu cyobo gifata amazi, ahita yitabimana.

Se w’uyu mwana yitwa Bimenyimana,  nyina akitwa Mutuyimana Charlotte.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buvuga ko iyi mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Nyabizenga,Akagari ka Kirengeli Umurenge wa Byimana .

Amakuru avuga ko iyi mpanuka yishe Habimana Emmanuel yabaye ahagana saa tanu z’amanywa, kuko uyu mwana yageze ku cyobo gifata amazi asanga imbaho zari zigipfutse ziri iruhande rumwe ahita agwa muri icyo cyobo.

Umuyobozi w’AKarere ka Ruhango,Habarurema valens, yabwiye UMUSEKE ko uyu mwana icyobo yaguyemo cyari gipfundikiye bityo ko habayeho uburangare bw’ababyei.

Ati “  Yitabye Imana, ni impanuka isanzwe. Umwana yakambakambye agwa mu cyobo cy’amazi. Turasaba ababyeyi kujya bakurikirana umwana, ntajye abacika.Impanuka iraba iyo yashatse kuba cyane ko icyo cyari gipfundikiye.”

Yasabye umuryango wa nyakwigendera kwihangana ku bwo kubura umwana wabo.

Abaturage bihutiye kubivuga, batabaza abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha bafatanya kumukuramo ,cyakora basanga yamaze gushiramo umwuka.

Umurambo wa Habimana Emmanuel wajyanywe ku Bitaro bya Kabgayi kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere yuko ushyingurwa.

- Advertisement -

MUHIZI ELISÉE & Raymond Tuyishimire

UMUSEKE.RW/Ruhango.