Rusizi: Haravugwa ubujura bukabije  ku bubiko bw’umuceri

Abahinga umuceri mu Karere ka Rusizi muri zone ya Kane mu Murenge wa Gikundamvura,baravuga ko babangamiwe n’ubujura bukabije ku bubiko bw’umuceri.

Bavuga ko mu minsi micye ishize basaruye mu bubiko bw’iyi koperative hamaze kwibirwa toni zisaga ebyiri z’umuceri.

Bongeraho ko bapimirwa umuceri wabo ukimara kuma ukajya mu maboko ya Koperative mu gihe haba hategerejwe inganda ziza kuwugura kuko n’ubundi ububiko ushyirwamo bucungwa na Koperative yifashishije abazamu yishyura, nyamara bakaba bawibiramo.

Iki kibazo cy’ubujura bw’umuceri muri koperative Coproriki ihinga muri zone ya Kane  mu kibaya cya Bugarama, kigaragara cyane ku bwanikiro n’ububiko bwa Rugenge, bumaze kwibirwaho toni zisaga ebyiri.

Umwe yabwiye RBA  ati “ Wagaruka ugasanga umuceri wawe ni igice. Wagira ngo urabajije,bakaguhindura injiji.”

Uwirirwa izamu kuri ubu bwanikiro nawe avuga ko abazamu b’ijoro biba umuceri ati “Abazamu babiri barampamagara ngo ese ko utadusigiye imfunguzo ngo tuze kwiba kuri iriya miceri y’uruganda ngo tuzabone icyo twishyura kuri iriya bari bemeje bazishyura abahinzi. Ndavuga ngo iryo kosa ntabwo narikora kuko ntabwo ngira ibyo nzajya kuriha. Mpageze ku wa mbere, nsanga imiceri bagiye bayividura yabaye ibice.”

Usibye kuba basaba ko  ubu bujura  bucika kandi bagahana  ababufatiwemo, aba bahinzi bifuza ko bajya bapimirwa umusaruro wabo ugashyirwa mu bubiko uzwi ingano yawo, ibyatuma ntawe utinyuka kuwukoraho.

Umwe ati “ Koperative yajya yakira ibintu tubihaye ikabyandika, yamara ku byandika, ukabishyira mu gitabo ibishyize ku munzani, uruganda rwazapimura, nkareba ko bya biro ari byo bivamo.”

Hamenyimana OSCAR uyobora iyi koperative COPRORIKI, avuga ko abagaragaweho ubu bujura bagomba kubiryozwa, gusa ngo umwero utaha iki cyifuzo cy’abahinzi kizaba cyamaze kubonerwa igisubizo.

- Advertisement -

Ati “ Ni uko dufite imihanda igoye dushobora gupakira, ubwo dushobora kubirebera hamwe, ubwo umuceri umaze icyumweru mu bubiko utakaje ibiro bingahe? Tuzifashisha batekinisiye babimenyereye ndetse n’inganda kuko zijya zimarana umuceri igihe kirekire. Ariko twiyemeje ko tugomba kugura iminzani irindwi ihwanye n’imbuga dufite zirindwi, umaze kumisha,ugashyirwa mu bubiko turebe ngo tugende uko twahangana n’ubujura bugenda bubaho.”

koperative COPRORIKI ihinga umuceri muri zone ya 4 muri Gikundamvura, ikaba ihinga ku buso bwa hegitari 300 zihingwaho n’abahinzi 1715.

UMUSEKE.RW