Rusizi: Impungenge ni zose ku butaka bwiyashije inzu zikaba zigiye guhirima

Abaturage bo mu mudugudu wa Wimana mu kagari ka Giheke,umurenge wa Giheke mu karere ka Rusizi, mu Ntara y’Iburengerazuba,baratabaza leta nyuma yo kubona ubutaka bwiyashije ndetse n’inzu zigasenyuka.

Mu Ntangiriro z’ukwezi kwa Mutarama nibwo abaturage batangiye kubona ubutaka bwiyasa, bikaza kototera amazu yabo.

Niyondamya Aburaham,atuye muri uyu Mudugudu imyaka 15,yabwiye UMUSEKE  ko ari ubwa mbere babonye ibi biza bidasanzwe.

Uyu muturage Aburahamu akomeza avuga ko nta kizere cyo kuhaguma bafite bityo ko  icyifuzo cyabo ari uko basurwa  n’abafite ubumenyi ku by’ibiza.

Ikindi ngo nuko bifuza gufashwa na Leta.

Ati”Nta kizere cy’uko twahaguma tubonye
abafite ubumenyi ku by’ibiza nibo baza bakareba uko bimeze,icyifuzo n’uko leta yadufasha
“.

Tuyizere Alex ni Mutwarasibo muri uyu  Mudugudu wa Wimana, yavuze ko nawe ari ubwa mbere ahabonye  haba Ibiza.

Yongeraho ko  nk’abaturage bafite impungenge ko ibi biza  bishobora kugera  ku bitaro n’ibiro by’Umurenge.
Ati”Nibwo bwa mbere mbonye hano haba ibiza nk’ibi.Duturanye n’ibitaro  dufite impungenge ko nabyo byagerwaho ibiza  bikomeje uyu Mudugudu wavaho“.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Wungirije Ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Ndagijimana Louis Munyemanzi  atangaza ko iki kibazo bakizi, yizeza aba baturage kubashakira aho kuba bari.

- Advertisement -

Ati”Nkuko dufasha abahuye n’ibiza bose mu gihe ubuyobozi bw’Akarere bushakisha aho kubatuza haboneye, turabimura bakaba bakodesherezwa”.

Uyu mudugudu wa Wimana,uri munsi y’ibiro by’umurenge wa Giheke, hari n’ikigo nderabuzima cya Giheke, utuwe n’ingo 375.

Kugeza ubu habarurwa inzu imwe yamaze gusenyuka, izindi zikaba ziri mu manegeka.

Byateje amanegeka ku nzu zimwe izindi ziragwa
Inzu imwe yarasenyutse kubera kwiyasa ku butaka

MUHIRE Donatien 

UMUSEKE.RW/Rusizi