Rusizi: Urujijo ku rupfu rw’umugabo usanzwe ufite uburwayi bwo mutwe 

Ku isaa kumi n’igice z’umugoroba Kuri uyu wa mbere tariki ya  12 Gashyantare 2024, umugabo yasanzwe munzu yabagamo wenyine yapfuye.

Ni umugabo witwa Shyirambere Yusufu w’imyaka 72 y’amavuko,wo  mu Mudugudu wa Munyinya, Akagari ka Gihundwe, Umurenge wa Kamembe.

Amakuru ahari n’uko  uyu mugabo ntacyo yari asanzwe akora,yabaga mu nzu wenyine afite n’ikibazo cyo mu mutwe,nk’uko ubuyobozi bw’Umurenge bwa  Kamembe bwabitangarije UMUSEKE.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe, Iyakaremye Jean Pierre, yavuze ko amakuru yamenyekane , bikekwa ko haba hashize igihe yitabye Imana.

Ati”Nibyo twamenye amakuru ko shyirambere yusufu yasanzwe mu nzu yabagamo wenyine yapfuye kuva kuwa gatanu  umuryango ntabwo wamubonaga“.

Uyu munyamabanga Nshingwabikorwa yakomeje avuga ko uyu nyakwigendera yari asanzwe afite uburwayi bwo mu mutwe.
Ati”Yari asanzwe afite uburwayi bwo mu mutwe inzu yose yari ifunze twatabajwe n’umuryango we“.

Mu butumwa uyu muyobozi yasabye abaturage gufashanya no gucungirana umutekano, buri wese aba ijisho rya mugenziwe.

Inzego z’umutekano, n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB,bahageze umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro bya Gihundwe gukorerwa Isuzuma.

MUHIRE Donatien 

- Advertisement -

UMUSEKE.RW/RUSIZI