Rutsiro: Abagizi ba nabi bishe umugabo banakomeretsa umugore we

Abagizi ba nabi bataramenyekana bateye urugo  rw’uwitwa Harerimana Vianney wo mu karere ka Rutsiro baramwica ndetse banakomeretsa n’umugore we.

Ibi byabaye mu rukerera rwa tariki 25 Gashyantare 2024, mu Murenge wa Gihango ho mu Kagari ka Ruhingo, ku isaha ya saa saba z’ijoro.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dative, yatangaje ko iperereza ryatangiye kuri uru rupfu.

Ati “Umugizi wa nabi utaramenyekana niwe yateye urugo rwa Harerimana Vianney, aramwica ndetse akomeretsa umugore we, nyuma yo kumenya aya makuru y’akababaro iperereza ryahise ritangira ngo uwabikoze afatwe.”

Meya Kayitesi avuga ko umugore wa nyakwigendera wakomerekejwe yahise atabarwa, akajyanwa ku kigo Nderabuzima cya Ruhingo, aho ari  kwitabwaho.

Umurambo wa nyakwigendera wabanje kujyanwa  ku Bitaro bya Murunda gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.

UMUSEKE.RW