Rwamagana: Umusore yaguye mu cyuzi aburirwa irengero

Umusore witwa Kuramba Desiré w’imyaka 18, Ku wa Mbere tariki 12 Gashyantare 2024, yaguye mu cyuzi ahagana saa munani z’amanywa hahita hatangira ibikorwa byo kumushakisha.

Ibi byabereye mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Muyumbu, Akagari ka Nyarukombe, Umudugudu wa Marembo.

Ni umusore wigaga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye, aho ngo yari yajyanye na mugenzi we kuhira umuceri, ariko akimara kugwamo, mugenzi we agerageza kumukurura biranga, ahita atabaza abo mu muryango we, bahageze batangira gushakisha ndetse bamenyesha inzego z’ubuyobozi ariko ntibamubona.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyarukombe, Nyiramahoro Epiphanie, yabwiye UMUSEKE ko  bakiri mu bikorwa byo kumushakisha.”
Ati “ Ntabwo araboneka, turacyamushakisha.”

Uyu yabwiye bagenzi bacu bo kuri Kigali Today ko  “ Dutegereje ubutabazi bwa Marine. Sindamenya uko byagenze bampamagaye saa kumi n’igice”.

Amakuru avuga ko atari ubwa mbere muri iki cyuzi kiguyemo umuntu akahasiga ubuzima bityo abaturage bakifuza ko ubuyobozi bwagira icyo bukora.

UMUSEKE.RW