Tshisekedi yongeye kubwira Perezida wa Angola ko u Rwanda ruri inyuma ya M23

Perezida wa Congo Felix Antoine Tshisekedi uri Luanda, muri Angola, imbere ya Perezida w’iki gihugu , Joâo Lourenco, yongeye gushimangira ko u Rwanda rushyigikiye M23 bityo rukwiye gukura ingabo zarwo ziri muri iki gihugu.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Gashyantare 2024, Perezida Felix Tshisekedi wa Congo ari muri Angola, aho yagiye  kuganira Joâo Lourenco, umuhuza mu biganiro hagati y’u Rwanda na Congo.

Ibiro by’umukuru w’Igihugu  wa Congo ,byatangaje ko umukuru w’Igihugu yagiranye ibiganiro imbonankubone na mugenzi we wa Angola, Joâo Lourenco, ku bibazo biri mu Burasirazuba bwa Congo.

Bikomeza bivuga ko “ Mu biganiro bagiranye , Congo yagumye ku ruhande rwayo, rwo gusaba gukura ingabo z’u Rwanda, RDF ako kanya, muri za teritwari z’iki gihugu, no kureka gukomeza gushyigikira umutwe wa M23.”

Iyi nama ibaye nyuma y’iyabereye muri Ethiopia, mu nama y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe , yarimo Perezida wa Congo Kinshasa ubwe, Antoine Félix Tshisekedi, Paul Kagame w’u Rwanda, William Ruto wa Kenya na Cyril Ramaphosa wa Africa y’Epfo yari iyobowe na Joâo Lourenco umuhuza mu biganiro hagati y’u Rwanda na Congo.

Biteganyijwe ko  ibindi biganiro  bizahuza Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame na mugenzi we wa Angola, Joâo Lourenco akaba  umuhuza mu biganiro hagati y’u Rwanda na Congo.

ISESENGURA

UMUSEKE.RW

- Advertisement -